Abaregwa bemeye ibyaha baregwa, aribyo kwaka no kwakira indonke, ariko bose bahurira mu kubisabira imbabazi no gusaba ko bagabanyirizwa ibihano ndetse bigasubikwa kubera ibibazo by’uburwayi no kwita ku miryango yabo.
Umushinjacyaha mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, yavuze ko Uwayezu Jean d’Ascention na Ngabonziza Jean Damascene bafatanywe inoti umunani z’ibihumbi bitanu, ku itariki 20 Ukwakira, ubwo bari bagiye gukupa amazi kuri hotel y’uwitwa Byuzura David iri i Nyarutarama, ndetse iyi ruswa bashinjwa bayatse babigambiriye.
Abaregwa bavuga ko bari barafunze ayo mazi ku itariki 15 Ukwakira 2015, nyuma y’uko batse nyiri hotel ibihumbi 40 akababwira ko ntayo afite, dore ko yagombaga kwishyura Wasac umwenda w’ibihumbi 400.
Kuwa 20 Ugushyingo basubiyeyo kureba niba atarishyura, maze abaha aya mafaranga ibihumbi 40 bari bamwatse mbere.
Ku bijyanye n’imbabazi basaba ndetse no kugabanyirizwa ibihano, Umushinjacyaha avuga ko kuba harimo umwe utaremeye icyaha mu bugenzacyaha, ndetse no kuba bagaragaza kutemera neza ibyo bakoze, aho avuga ko bose bemeza ko Byuzura ari we wabahaye ruswa batayimusabye.
Ngabonziza Jean Damascene wakoraga nka nyakabyizi, avuga ko kuba arwaye umutima atabona ubufasha bukwiriye ari muri gereza, naho Uwayezu agatanga impamvu z’imibereho y’umuryango n’amasomo. Ibi babiheraho basaba ko ibihano bazahabwa byasubikwa.
Nyuma y’ingingo zinyuranye abunganira abaregwa bagaragaje zafasha mu gutuma abakiriya babo bagabanyirizwa ibihano, umushinjacyaha yasabiye buri muntu igifungo cy’imyaka 6, ihazabu y’amafaranga ibihumbi 120, ndetse amafaranga bari bahawe agasubizwa uwayabahaye, kuko yari yabanje kubimenyesha inzego z’umutekano.
Umujyanama mu mategeko mu kigo cy’amazi, isuku n’isukura Wasac, Ntambara Emmanuel avuga ko ibyaha nk’ibi byari bisanzwe bivugwa mu bakozi b’iki kigo, agasaba abakiriya kujya bamenyesha inzego zose mu gihe bamwe mu bakozi babasabye ruswa ngo bahabwe serivisi bagenewe.
Yagize ati “Iyo myumvire y’uko abakozi bacu basaba ruswa, n’abaturage bakayibaha kugira ngo babone serivisi bamenye ko ari ibintu bihanirwa n’amategeko, yaba ari ku bafatabuguzi n’abakozi ba Wasac.”
Impande zombi zizagaruka mu rukiko tariki 7 Mutarama mu mwaka wa 2016, ari nabwo imyanzuro y’Urukiko kuri uru rubanza izasomwa.



















TANGA IGITEKEREZO