Iki cyifuzo cyatanzwe na Minisitiri wa Minicom, Soraya Hakuziyaremye, mu muhango wo gutangiza politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Iyi politiki y’ibikorerwa mu Rwanda, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 5 Ukuboza 2017, yatangijwe kuri iyu wa 25 Ukwakira.
Minisitiri Hakuziyaremye, yavuze ko nta gahunda yatera imbere mu gihe abanyarwanda batayigizemo uruhare, kandi ko bakwiye gukomeza kwishakamo ibisubizo.
Ati “Uyu ni wo mwanya mwiza wo gusaba ibigo gushyira hamwe ngo iyi gahunda (Made in Rwanda) ishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.”
Yavuze ko gushyira mu bikorwa politiki y’ibikorerwa mu Rwanda, bisaba ko ibigo bya Leta, biyishyira mu igenamigambi ryabyo ry’umwaka utaha.
Ati “Twifuzaga ko ibigo bya Leta byose, bitangirana na buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, bisaba abakozi bose kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda."
Minisitiri Hakuziyaremye, yavuze ko iki cyifuzo bakigejeje ku nama y’abaminisitiri, ndetse ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi gutaha.
Iyi gahunda yavuze ko itangiriye ku bigo bya Leta ariko icyifuzo ari uko yakumvikana kandi igakurikizwa mu gihugu hose.
Igamije gushyigikira ibikubiye muri Politiki ya Made in Rwanda yatangijwe birimo guhindura imyumvire itariyo abantu bafite ku bikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza byayo, kugabanya ikiguzi abayishoramo imari batanga n’ibindi.
Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangijwe mu 2015 igamije kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza mu mahanga.
Minicom igaragaza ko Made in Rwanda yagize uruhare rukomeye aho umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga wageze ku kigero cya 69%.
Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.



















TANGA IGITEKEREZO