00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi benshi mu Rwanda bahembwa intica ntikize - Mifotra

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 May 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith yatangaje ko mu Rwanda abakozi benshi bahembwa umushahara udahagije, Leta ikaba ikomeje urugamba rwo guhangana n’iki kibazo.

Kuva kuwa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015 i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku murimo “Regional Employment Forum”, ifite insanganyamatsiko igira iti “ Duteze imbere umurimo, twihutisha iterambere.” Ihuje abagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abatumirwa bavuye mu bindi bice by’Isi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo , Uwizeye Judith yavuze ko Leta y’u Rwanda ikoresha abaturage bangana na 2% by’abagera kuri miliyoni eshanu bageze igihe cyo gukora.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith

Muri rusange ngo ubushomeri ntibukabije mu Rwanda kuko urubyiruko rungana na 3.4% nirwo rufite ikibazo cy’ubushomeri. Gusa ariko ngo iyo babara abashomeri bahera ku barangije kaminuza.

Minisitiri Uwizeye ati “Bibiri bya gatatu bafite imirimo babasha gukora ituma baramuka gusa ariko navuga ngo ni intica ntikize. Ibyo rero ni ikibazo kiduhangayikishije.”

Kimwe mu bisubizo byahangana n’iki kibazo ngo ni uguhanga imirimo myinshi mishya idashingiye ku buhinzi, gahunda ya Kora Wigire ikaba ari kimwe mu bizafasha kugera kuri iyi ntego hagahangwa imirimo ibyara inyungu kandi ituma abantu bashobora kwivana mu bukene bya vuba.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamasendika y’Abakozi (COTRAF), bwashyizwe ahagaragara kuwa 30 Ukwakira 2014, bwagaragaje ko umushahara uhabwa abakozi benshi mu Rwanda utajyanye n’igihe, aho abarenga 62% bahembwa atageze ku bihumbi 50 ku kwezi.

Bwakozwe n’imiryango ine na sendika z’abakozi hagaragazwa ko u Rwanda rukigendera ku mushahara fatizo washyizweho n’itegeko ryo mu mwaka wa 1974, nyamara ibiciro ku isoko birushaho kuzamuka.

Uyu mushahara muto ngo utuma abakozi 97.3% bahora mu ruhuri rw’ibibazo byo kubaho ku nkeke z’amadeni batabonera ubwishyu, abakozi 62.9% bo bakagaragaza imikorere mibi mu kazi, naho 66.6% akazi bagakora bakabangikanya n’akandi.

Indi ngaruka ikomeye iterwa n’uyu mushahara muto ni uko 81.9% batabasha kubona ubuvuzi, abandi bakaba batabasha gukora ibintu nkenerwa by’ibanze mu miryango yabo birimo nko kugura ibikoresho, kugira icumbi ryiza, kubona uburyo bwo gutumatumanaho, ibijyanye n’iminsi mikuru, kwishimisha, kuruhuka n’ibindi.

Izindi ngaruka bitera harimo kuba bamwe mu bakozi by’umwihariko mu bigo byigenga badahabwa uburenganzira bwabo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

COTRAF yasabye ko mu bufatanye n’izindi nzego bireba Leta y’u Rwanda yashyiraho umushahara fatizo ujyanye n’igihe, hagendewe ku biciro biri ku isoko n’agaciro k’ifaranga.

Igiteye impungenge ni abashomeri bakivuka

Nubwo abafite akazi bugarijwe n’uko ayo bahembwa ari make, hari abandi benshi mu Rwanda bataka ubushomeri, nabo kandi umubare wabo ugenda wiyongera umwaka ku wundi.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko mu baturage miliyoni zigera kuri 10.5 bose bari mu Rwanda, 12.1% barangije amashuri yisumbuye na za kaminuza hakaba hari n’abandi bakirangiza, abashomeri babarirwa kuri 3.4%. Ikindi kandi 67% by’abashomeri ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34 y’amavuko.

Nk’uko bigaragazwa n’uru rwego rw’Impuzamasendika, hakenewe ko Leta n’inzego zifata ibyemezo zishyiraho ingamba zindi kugira ngo nk’uko byitezwe mu 2017, hazabe koko hagabanyijwe 50% ku mubare w’abashomeri n’abakora bagahembwa umushahara ujyanye n’igihe.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi we yatangaje ko u Rwanda rutagaragaramo ubushomeri ku buryo bukabije, n’ubwo yasabye inzego zose guhagurukira ihangwa ry’imirimo mishya izatanga akazi.

Inkuru bifitanye isano: Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bitarimo ubushomeri bukabije

[email protected]
twitter :@ NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages