00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi bo mu ngo beruye bavuga ibyabatera guhemukira abakoresha

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 April 2014 saa 06:35
Yasuwe :

Abakozi bo mu ngo bihimura ku bakoresha babo nk’uko bikunda kugaragara mu minsi ya none, abakozi ubwabo bemeza ko babikora kubera imwe mu myitwarire y’abakoresha.
Nyuma yaho ku wa 21 Werurwe umusore umwe wakoraga akazi ko mu rugo uzwi ku zina rya Hora Sylvere yiciye umwana w’aho yakoraga witwaga Uwase Bella Shalom amukase ijosi akaza gukatirwa igifungo cya burundu.
Hari n’izindi ngero zitangwa n’abakoresha aho hari abakozi bagaburira abana ibitaribwa cyangwa bakagenda basize ibioresho (…)

Abakozi bo mu ngo bihimura ku bakoresha babo nk’uko bikunda kugaragara mu minsi ya none, abakozi ubwabo bemeza ko babikora kubera imwe mu myitwarire y’abakoresha.

Nyuma yaho ku wa 21 Werurwe umusore umwe wakoraga akazi ko mu rugo uzwi ku zina rya Hora Sylvere yiciye umwana w’aho yakoraga witwaga Uwase Bella Shalom amukase ijosi akaza gukatirwa igifungo cya burundu.

Hari n’izindi ngero zitangwa n’abakoresha aho hari abakozi bagaburira abana ibitaribwa cyangwa bakagenda basize ibioresho byose byo mu ngo babigurishije, n’andi mafuti yandi asiga umukoresha mu kaga.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakozi bo mu ngo bagaragaza zimwe mu mpamvu zatoranijwemo eshanu zishobora gutuma umukozi ahemukira umukoresha we, biturutse ahanini ku kuba ari imyumvire benshi basangiye.

1.Gukatwa amafaranga

Hafi 100% by’abakozi bo mu ngo bavuganye na IGIHE bemeje ko nta kibababaza nko gukatwa amafaranga bakoreye ku kwezi, kubera wenda ibikoresho biba byamenetse cyangwa ibindi nk’ibyo byangiritse.

Mutezemariya Christine yavuze ko rimwe umukoresha we yigeze gushaka kumukata amafaranga ibihumbi 5, maze aramuririra cyane amusaba imbabazi yerura ko aho kumukata ayo mafaranga yamukubita byibuze.

Mutezemariya yagize ati “Mabuja yahise angirira impuhwe arandeka ariko muri icyo gihe nibazaga uburyo nzabaho nkabiburira igisubizo”.

Mutezemariya yemeza ko n’ubwo we nta mugambi mubi yari kugira kubera ibyo, hari abandi bayakatwa bikabatera gutekereza kwihorera byihuse bakorera agashya abakoresha babo, kuri we abona atari ikintu cyiza cyo kwitura umukoresha wari agutunze.

Gukora warangiza ugakatwa kubera ibyangirijwe mu rugo birya abakozi

2. Kugenerwa inkono n’ibyo kurya bitandukanye n’ibyo batekeye abakoresha

Abakozi benshi bavuga ko guteka inkono ebyiri iyabo n’iy’abakoresha babo, nacyo ari kimwe mu bibatera umutima mubi kuko nta muntu bishobora gushimisha ko yateka inyama akazigabura zose zigashira atariye n’imwe ngo yishime mu gihe we yategetswe kugura ibijumba n’ibishyimo aza kurya bidakaranze!

Umwe mu bakozi avuye guhaha

Uwase yagize ati “ Birababaza cyane guteka inyama ukazigabura zigashira zose, nta ntongo n’imwe uriyemo, kandi ari wowe wazitetse ku buryo hari n’abahatwa ibijumba n’ibishyimbo ku bwinshi”.

Yakomeje ashimangira ko abakozi bakora ahantu nk’aho akenshi baza kugira umutima mubi ku buryo bashobora no gutekereza guhemukira abo bakorera.

3. Kwamburwa

Kwamburwa amafaranga y’umushahara wabo bakoreye uko angana kose, cyangwa bagahembwa nabi nabi na byo biri mu bibabaza abakoresha nk’uko babigaragaje.

Hari n’abakoresha babeshya abakozi ko bari kubazigamira cyangwa babafunguriye konti muri Banki ari ho bayashyira kandi nta byo bakoze, abandi na bo bakabeshya ko bazayabahereza bagiye gusura iwabo bikarangira batanabemereye gutaha.

Kanamugire Emanuel yagize ati “ Kuri jye, umukoreshawaba mubi ni uwanyambura kuko ndabyanga cyane. Bitewe n’uko abantu tuba dutandukanye hari n’uwamburwa n’igiceri cy’ijana akumva yaruhuka ari uko yihoreye”.

4. Guteguzwa kwirukanwa

Iyo abakozi bo mungo bakora bazi ko ejo cyangwa ejo bundi bazirukanwa na byo biri mubituma bahinduka cyane ku buryo hari na bamwe bitera umutima mubi wo guhemuka bahumanya abakoresha n’imiryango yabo, kubiba, kwica n’ibindi nk’ibyo.

Habiyaremye Claude uvuka mu Karere ka Nyamasheke ukora aka kazi mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, yagize ati “ Erega no kugavura cyangwa kwiba umukoresha biterwa n’uko umukozi aba yaramenye ko agiye kuzirukanwa , kandi iyo abimenyeshejwe mbere ko agiye guhagarikwa ashobora guhemuka”.

Habiyaremye yongeyeho ko iyo yafatwaga nabi aho yakoraga mbere akabona ahandi akeka ko hashobora kuzamubera heza kurusha, bishobora gutuma apanga gusiga akoze agashya.

5. Kamere muntu

Habiyaremye Claude yavuze ko umukozi ashobora gukora icyaha icyo ari cyo cyose bitewe na kamere ye.

Yagize ati “ Ntabwo ari buri mukozi wese ushobora gutinyuka kwica cyangwa gukora ubundi buugizi bwa nabi kuko biterwa na kamere iba imurimo”.

Nubwo abakozi bihimura ku bakoresha muri ubu buryo cyangwa ubundi, bivugwa ko hari n’abakoresha bagambira kubagirira nabi nk’iyo umukoziw’ umukobwa yatangiye gutwara sebuja akamwibagiza nyirabuja, umugabo wateye umukozi inda bikananirana kuyikuramo, umukozi wamenye cyangwa watahuye amabanga adasanzwe mu rugo n’ibindi.

Abakozi bo mu ngo iyo bagiye hanze bagira umwanya wo guhura bakaganira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages