Abakozi bo mu rugo bakomeje gutaka ko bamburwa umushahara n’abakoresha babo cyangwa bakabakata bazira akamama, ibi bigatuma bakora ubugome butandukanye, burimo: Kugavura , kwihimura ku bana barera. Iri hohoterwa abakozi bo mu rugo bavuga ko barikorerwa by’umwihariko naba nyirabuja, ngo kuko aribo bakunze kubana umunsi ku munsi.
Abo twaganiriye bakora mu ngo zo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.
Umwe yagize ati “Ni byo koko hari nk’igihe umuntu aba yakoze ikosa, ariko ugasanga igihano ahanishijwe kirenze kure uburemere bw’ikosa wakoze. Nigeze kugira ibyago mpishije nteruye isafuriye ndanyerera byose birameneka.”
Yakomeje agira ati “Mabuja nta kindi yakoze kitari ukunciragura mu maso, arangije ambwira ko umushahara w’ukwezi wose ntawo azampa. Ubugome bwose ankorera, nihimurira ku bana be nkabadiha iyo adahari cyangwa se nkaba nanabaha ibiryo bitabahagije.”
Undi ati “Iyo mabuja afite uruhinja, ninjye ugomba kurara ijoro, umwana ararira akaza kubyutsa ngo nimuhoze we yiryamiye, ibyo byose ndabikora ariko ntajya abiha agaciro ngo areke kuncunaguza no kunyita amazina yishakiye boshye atazi uko nitwa. Iyo rero umujinya wamaze kundenga umwana ashobora no kurira nkamwihorera cyangwa nkaba namuha amata akonje, hari n’igihe mukubita cyangwa nkamukingirana mu nzu nkigendera.”
Nk’uko abo twaganiriye bakomeza babivuga, ngo hari n’igihe bihimura kuri ba nyirabuja/Sebuja, bakabagaburira ibyo kurya bifite umwanda, bakabagavura, bagasesagura n’ibindi bitandukanye.
Ndagijimana Lyhotely, umuyobozi w’umuryango wita ku iterambere n’uburenganzira bwa muntu witwa "ADBEF” yatangarije IGIHE ko ibibi abakoresha bakorera abakozi babyitura abana.
Yagize ati “Ni byo nkatwe tubana na bo mu mahugurwa atandukanye bageraho bakatwisanzuraho bakatubwira ko ibibi bakorerwa na ba nyirabuja babyitura abana mu buryo butandukanye, n’ubwo hari abavuga ko bajya babyitura abakoresha babo. Ariko abo tumaze guhugura bahita bafata umwanzuro kutazongera kwihimura, ahubwo bakajya bageza ibibazo bahura na byo ku bayobozi b’inzego z’ibanze na Polisi.”
Akaba yakomeje avuga ko kudaha agaciro umukozi wo mu rugo bigira ingaruka ku bagize umuryango bose, akaba asaba abakoresha bafite iyo ngeso kuyireka, bakumva ko umukozi ari umuntu ukwiye kubahwa no guhabwa agaciro gakwiye ikiremwa muntu.
Gusa n’ubwo bamwe mu bakozi bo mu ngo bitwaza guhemukirwa nab a nyirabuja nka kimwe mu bibatera ubugome, hari n’abatari shyashya baba bifitiye ubugome bavukanye butuma bahemuka mu ngo bakoramo kabone n’iyo baba bafashwe neza.
N’ubwo bidaherutse kubaho, hambere hagiye humvikana abakozi bica abana bari bashinzwe kurera cyangwa bakabakorera iyicarubozo, gusa akenshi ryo rikaba ridakunze kugaragara kuko abana baba badashoboye kwivugira.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO