00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi bo mu rugo batojwe kuzigama, bafungurizwa konti muri BPR

Yanditswe na

Williams

Kuya 21 May 2015 saa 03:37
Yasuwe :

Babifashijwemo na ADBEF ku nkunga ya UNDP, abakozi bo mu rugo bakomeje guhugurwa ku bijyanye no kunoza ibyo bakora, banitegurira ejo hazaza heza kurushaho.

Ku nshuro ya gatatu, Umuryango ADBEF watanze amahugurwa agenewe abakozi bo mu ngo, bigishwa icyo kwizigamira ari cyo, inyungu yabyo, uko byagerwaho, n’uko babyinjiramo. Akarusho kabaye ako gufungurirwa konti muri Banki y’Abaturage (BPR), buri wese ku giti cye, ariko kandi banaremerwa ikimina.

ADBEF nk’Umuryango Uharanira Uburenganizira bwa muntu, Iterambere Rirambye n’Imibereho myiza y’Umuryango Nyarwanda (Association pour la Defense des Droits,de Développement Durable et du Bien – Etre Familial) ibitewemo inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), hakozwe aya mahugurwa ku bakozi bo mu ngo zinyuranye, bigaragara ko bamaze kwiteza imbere kuva batangira guhuzwa no guhugurwa na ADBEF.

Mu cyiciro cya mbere cy’amahugurwa bahuguwe ku kwirinda ihohotera n’ihohoterwa, mu cyiciro cya kabiri bahugurwa ku burenganzira bwabo n’uko buharanirwa, kuri iyi nshuro bakaba bahuguwe ku kwizigamira bagamije iterambere rirambye ry’ejo hazaza.

Nyuma yo gucengerwa n’isomo ryo kwizigamira, bakamenya uko bakoresha amafaranga neza batayangiza, bujuje impapuro zibahesha konti muri BPR, dore ko ubwayo imanuka ikabasanga aho bari, ikabafungurira konti. Nyuma y’ibyo byose basinye imihigo y’ibyo bifuza kugeraho mu gihe cya vuba, babishobojwe no kwizigamira.

Bamwe mu bo twaganiriye bafite inzozi z’uko nyuma yo gusohoka mu kazi ko mu rugo bazagura moto, bandi bagatangira ubucuruzi, hari abavuga ko bazasubira ku ivuko bakiteza imbere mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho kandi bifite intego ihamye n’inyungu ifatika.

Aba batatu bafite inzozi n'icyizere cyo kugera ku mishinga ihanitse, ubusanzwe yakorwa n'umuntu urangije Kaminuza

Umuyobozi wa ADBEF, Lyhotely Ndagijimana yavuze ko kuri iyi nshuro ya gatatu abana bamaze kugera kuri byinshi, bafungutse mu mutwe, ndetse bakishimira ko uretse guhura nk’abahugurwa, bisanga nk’umuryango w’abasangiye ubuzima, kandi bikabagwa neza. Lyhotely yagize ati: "Ni byinshi batanzeho imihigo bifuza kugeraho, ndetse bamwe bafite inzozi rwose zihanitse."

Lyhotely Ndagijimana, Umuyobozi wa ADBEF

Lyhotely Ndagijimana uyobora ADBEF yakomeje agira ati: " Uretse kubafasha gufungura konti, twanabashyiriyeho ikimina dushyiramo n’amafaranga y’ifatizo, ubundi bakazajya bizigamira, bikaba byabagoboka mu buryo bunyuranye, cyangwa se bakazayakoramo umushinga yagwiriye."

Umuryango ADBEF uteganya ko amikoro naboneka ku buryo buhagije, bazakwirakwiza ibikorwa byabo hos emu gihugu, kuko mu ikubitiro bari bahereye mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bahabwa ibiganiro n’impuguke, bagasobanurirwa uko bakwizigamira bategura ejo hazaza

Bakurikira bafite amatsiko, bakanandika ibizabafasha kwibuka ibyo bahuguwemo

Nyuma y’ibiganiro by’impuguke, bungurana ibitekerezo mu matsinda

Bandika ibyavuye mu matsinda, bakagira umwanya wo kubisangiza abandi

Nyuma yo gusobanukirwa neza, bakuzuza impapuro zibafunguriza konti muri BPR, kandi bigakorerwa aho Banki yabasanze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages