00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi n’abanyeshuri ba UTAB bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 14 June 2023 saa 02:05
Yasuwe :

Abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 13 Kamena 2023.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, gikomereza ku rwibutso rwa Mucyeri ari na ho bashyize indabo mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bahashyinguwe.

Nyuma yo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomereje ku cyicaro cy’iyi Kaminuza, ari naho hatangiwe ubutumwa bwo kwibuka.

Umuyobozi wa UTAB, Padiri Munana Gilbert yavuze ko kwibuka muri iri shuri ari igikorwa gisanzwe gikorwa kuva mu 2006 kandi ko bizahoraho mu rwego rwo gusegasira amateka, asaba abanyeshuri gufata iya mbere mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Kwibuka ni inshingano nk’abarezi, hazirikanwa Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, tunazirikana amateka mabi uRwanda rwanyuzemo, bikaba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagamijwe kurwanya amacakubiri aho yaturuka hose.”
“Ni umukoro w’abari mu burezi kumva neza amateka y’uRwanda, gutoza gahunda ya Ndi Umunyarwanda twimakaza ubumwe bwacu".

Kaminuza ya UTAB ivuga ko izakomeza gutanga umusanzu wayo wo kubaka u Rwanda yigisha abayigana bose amateka nyayo no gutoza indangagaciro zihuza Abanyarwanda.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yavuze ko uruhare rwa UTAB rugaragara cyane mu minsi ijana yo kwibuka ndetse ko no mu bindi bihe bakunda kuremera abarokotse Jenoside batishoboye.

Ati “Turashima uruhare rwa UTAB mu bikorwa bitandukanye bakora hagamijwe kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, haba mu kuremera abarokotse Jenoside, kwigisha indangagaciro mu banyeshuri bayo ndetse no guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel na we yashimangiye ubufatanye bw’iri shuri mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba ko abazi ahantu Abatutsi biciwe bafata iya mbere mu kwerekana imibiri yabo kugira ngo ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Turasaba buri umwe waba azi aho biciye Abatutsi kugira uruhare mu kuherekana, kugira ngo imibiri yabo izashyingurwe mu rwibutso hamwe n’abandi mu rwego rwo kubahesha icyubahiro.”

Ishuri ry’Ikoranabuhanga n’Ubugeni, UTAB ryagize uruhare mu kubakira abarokotse Jenoside no gutanga ubundi bufasha haba mu Karere ka Gicumbi na Gatsibo.

Abanyeshuri n' inzego zitandukanye babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Uru rugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n'ubutegetsi muri UTAB, Nyirahabineza Astérie, ashyira indabo ku rwibutso
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yunamira abashyinguwe ku Rwibutso rwa Mucyeri
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, ashykirizwa indabo ngo azishyire ku mva ku Rwibutso rwa Mucyeri
Umuyobozi wa Kaminuza ya Utab, Padiri Dr Munana Gilbert, niwe wakoze isengesho ku Rwibutso rwa Mucyeri, ahashyinguye Abatutsi bishwe 1994
Umuyobozi wa UTAB, Padiri Munana Gilbert yasabye abanyeshuri guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Abanyeshuri ba UTAB basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'abagize inzego z'umutekano
Muri iki gikorwa hacanwe urumuri rw'icyizere
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo n'ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umukino werekanye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze
Muri Jenoside, RPF Inkotanyi yaje kurokora abicwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages