00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba RIB basabwe kutajenjeka mu kugenza ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 June 2023 saa 12:12
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yakanguriye abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kutajenjeka mu gihe bashaka ibimenyetso by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari icyaha gikomeye.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Kamena 2023, mu biganiro aba bakozi bahawe ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yagitangiye ku wa Gatatu, tariki 14 Kamena 2023, ubwo abakozi n’abayobozi bayo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi bahashyinguwe banasobanurirwa uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, bongeye kugezwaho ikiganiro na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, wagarutse ku bijyanye n’uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe.

Yavuze ko bwari uburyo bwo gusobanurira abakozi ba RIB uko iyo ngengabitekerezo yavutse n’uko yigaragaje mu mateka y’u Rwanda nubwo bo basanzwe bayizi nk’icyaha kiri mu byo bagenza.

Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe mu mashyaka ya politiki ashingiye ku irondabwoko ari yo APROSOMA na PARMEHUTU kandi ko nta wigeze yamagana cyangwa ngo ahane ibikorwa byayo bibi.

Aya mashyaka n’ingengabitekerezo yayo ngo yagize imbaraga kuko imbwirwaruhame zavugwaga zahuzwaga n’imyemerere y’idini n’ugushaka kw’Imana [kugereranya Umututsi n’inzoka bashushanyaga na satani no kubwirwa ko kumwica nta kibi kirimo].

Dr Bizimana yabwiye aba bakozi ba RIB ati “Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muhura na byo umunsi ku munsi. Mujye mubikurikirana mutajenjetse.”

Yavuze ko hari abasuzugura ibihano bihabwa uwahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abasigaye bahimba amayeri yo kugaragaza ko bashaje batararyozwa ibyo bakoze.

Ati “Sinanze ko muba mugishaka ibimenyetso ariko mu gihe byabonetse mubakurikirane hakiri kare kuko baroga abantu benshi. Kera hatangwaga ibihano bikomeye nk’imyaka 25 hanyuma baza kubyoroshya; ubu ntabwo bikiremereye. Hari abumva ngo ni imyaka irindwi bakavuga ngo ‘nimfungwa hari abantu bo mu mahanga bazatunga umuryango wanjye.”

Dr Bizimana yavuze ko n’abacamanza bo mu Rwanda bakwiye gukanguka bakamenya ko iki cyaha kiremereye kandi cyagejeje igihugu ahabi bagaca imanza babanje guha agaciro imiterere yacyo.

Ngarambe Prosper, umwe mu bakozi ba RIB warokotse Jenoside ubwo yari afite imyaka 13, mu buhamya bwe yavuze ko Jenoside yateguwe akurikije akarengane kakorerwaga Abatutsi iwabo muri Kayonza.

Yasobanuye uko Se, yabuze mu 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye yongera kuboneka mu 1991 afunguwe na bwo hagashira igihe kinini atarongera kubona akazi ahorwa ko ari Umututsi.

Nyuma ni bwo Jenoside itangiye abo mu muryango we bishwe na we bamuta mu musarane hamwe n’abavandimwe be batatu bamaramo iminsi itatu ariko aza kuvamo we na mushiki we.

Uyu wari umunsi wa kabiri w'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje abakozi ba RIB
Ibi biganiro byabereye mu nzu y'inama y'Akarere ka Gasabo
Abakozi ba RIB ubwo bari bakurikiye ibiganiro bahawe na Minisitiri muri MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène atanga ikiganiro muri iki gikorwa cyo kwibuka
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages