00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi b’ikinamico Urunana bashyizwe igorora

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 5 October 2015 saa 03:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ Urunana DC buravuga ko nyuma y’uko hari abantu benshi bababwiye ko batacyumva ikinamico urunana, kubera ko BBC Gahuzamiryango itacyumvikana mu Rwanda, batangiye gukorana na Radio 10 mu rwego rwo kubafasha gukurikira inyigisho ziba mu runana.

Ikinamico Urunana ni imwe mu zikundwa cyane n’abanyarwanda. Ubushakashatsi bwakozwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) mu 2009, bwagaragaje ko URUNANA ari yo gahunda ikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda.

Abakunzi barwo rero, bagaragaje ko batakirwumva, ariko ngo ubu rwatangiye gutambuka kuri Radio 10.

Umuyobozi wa URUNANA DC, Gahenda George yabwiye iki kinyamakuru ko batangiye kurucisha kuri Radio 10 kugira ngo abarukunda bazakomeze kurwumva.

Ati “Twabonye ubutumwa bwinshi butubwira ko abantu batacyumva urunana kandi barukundaga, gukorana na radio 10 bizatuma abarukurikira bazajya barwumva mu mibyizi kuri iyo Radio.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko no kuri Radio Rwanda ruzakomeza gutambuka nk’ibisanzwe mu minsi ya weekend.

Ingengabihe y’urunana igaragaza ko ku wa Gatandatu no ku cyumweru urunana ruzajya rutambuka kuri Radio Rwanda, saa 19h45.

Kuri radio 10 ruzajya rutambuka ku wa gatatu no ku wa gatanu, saa 19h45 ndetse ibice bibiri byose byatambutse bigasubiraho bikurikiranye ku cyumweru saa 7hoo.

Ubuyobozi bw’urunana buvuga ko ruzakomeza no gutambuka kuri BBC.

Urunana ni uruhererekane rw’ikinamico rwatangiye kumvikana ku maradiyo kuva muri Gashyantare 1999. Yatangiye itegurwa n’umuryango Health Unlimited binyuze mu mushinga wayo witwa Well Women Media Project. Guhera muri Mata 2006 iyi kinamico yatangiye gutegurwa n’Urunana DC.

Bamwe mu bakina mu ikinamico urunana

Mariana
Gitefano
Nizeyimana na Aline
Nizeyimana
Karemera
Mutesi cheri wa Petero
Akina yitwa Patrick
Nikoyagize
Claire umwana Bushombe
Makurata, Nyiraneza na Kankwanzi
Nyiramaliza
Muganga Devota, Shyaka na Aline
Yvonne
William na Donata
Bushombe na Kankwanzi mu myitozo
Depite Bamporiki nawe ukina mu runana yitwa Tadeyo
Akina yitwa Philipo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages