Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Jack Musemakweli, afungura iyi nama kuri uyu wa Gatatu yasabye abayitabiriye gushyira hamwe mu kurwanya imitwe y’iterabwoba igaragara mu karere .
Aragira ati “Iyi nama izabe ipfundo ku buryo bwo guhanahana amakuru, uburambe n’ubuvandimwe, akarere kacu kugarijwe n’imitwe y’iterabwoba nka Al Shabaab, FDLR na CNRD, muzarebere hamwe ukuntu iyi mitwe yarwanywa kuko ikomeje guhitana inzirakarengane kandi twese hamwe tuzabigeraho.’’
Col James Barigye Ruhesi ukuriye abahuzabikorwa ba gisirikare muri EAC, yavuze ko ikibanze cyabahuje ari ukurebera hamwe uburyo bajya bafatanya mu kazi, ati “Muri iyi minsi ine inzego z’ubutasi bwa gisirikare zizamara hano tuzarebera hamwe uko twajya dufatanya mu guhana amakuru no gukorera hamwe nk’uko EAC ibigena.’’
Maj Gen Marial Nuor Jok ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Sudani y’Epfo yavuze ko iyi nama izaba ingirakamaro ku kazi kabo.
Ati “Nka Sudani y’Epfo twaje kwigira ku burambe bw’u Rwanda mu mutekano niyo mpamvu niyiziye nakabaye nohereje undi, igihugu cyacu ni gishya dukeneye byinshi byo kwiga.’’
Muri iyi nama ibihugu bigize EAC byari bihagarariwe uretse u Burundi.
Inama iheruka guhuza izi nzego za gisirikare yabereye mu cyirwa cya Zanzibar.


















TANGA IGITEKEREZO