00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeranyije kurwanya ibyaha by’ ikoranabuhanga

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 8 June 2015 saa 07:56
Yasuwe :

U Rwanda, Uganda, na Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ ubufatanye, mu gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kurinda miliyoni zikomeje gushorwa mu mishinga y’ ibikomoka kuri Peteroli n’ ubwikorezi mu karere.

Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya 10 yahuje abakuru b’ Ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru yabereye muri Uganda, kuwa Gatandatu, yitabiriwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri Museveni, Uhuru Kenyatta wa Kenya, naho u Burundi na Sudani y’ Epfo bihagararirwa n’ Abaminisitiri.

Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta

Inama z’ umuhora wa ruguru ziheruka, zimaze gutuma u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’ Epfo bavugurura imitangire ya Visa n’ ikoreshwa y’ ikarita ndangamuntu nk’ icyangombwa cy’ inzira muri ibi bihugu.

Mu mishinga bahuriyeho kandi harimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’ ishyirwaho ry’ umuyoboro w’ ibikomoka kuri peteroli uzahuza ibi bihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga muri Uganda, Ambasaderi James Mugume, yavuze ko amasezerano mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ari ingenzi, kuko ngo gushora amafaranga udafite uburyo bwo kuyarinda ari nko kuyajugunya.

Yagize ati:“Niba ushoye amafaranga mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’ umuyoboro w’ ibikomoka kuri peteroli ariko ntushore imari mu mutekano ngo ushobore kuyarinda, uba uri kujugunya amafaranga kukoabakora iterabwoba bazaza bayasahure.”

Yakomeje agira ati “Uko turi kugenda duhuza ibintu tureba ku bibazo bimwe n’ imishinga imwe n’ imwe, abakora iterabwoba n’ abandi banyabyaha bari kugenda buririra kuri murandasi (internet) iri gukoreshwa cyane muri iki gihe mu itumanaho no guhererekanya aya mafaranga”

Mugume kandi yavuze ko iyi ariyo mpamvu ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru byashyize ingufu nyinshi mu gukaza umutekano.

Mu yandi masezerano yashyizweho umukono n’ Abakuru b’ ibihugu harimo amasezeranoku bwisanzure bwo gukorera muri kimwe muri ibi bihugu kimwe n’ uburenganzira ku zindi serivisi zinyuranye.

Umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Kenya, Uganda n’ u Rwanda uzoroshya ubwikorezi burimo n’ ubw’ ibikomoka kuri Peteroli, ariko ibi bihugu biteganya n’ umushinga w’ uruhombo ruzanyuzwamo ibikomoka kuri Peteroli rugahuza ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru ruzuzura mu 2017.

Abakuru b'Ibihugu bari bitabiriye inama ya 10 y'umuhora wa ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages