00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu byo mu karere bari mu Rwanda mu nama y’Umuhora wa Ruguru

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 7 March 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni , Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Visi-Perezida uungirije w’u Burundi Gervais Rufyikiri baraza guhura na Perezida Kagame w’u Rwanda mu nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru, NCIP.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’indi y’impuguke zo mu karere n’abayobozi bakuru yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga 14 muri gahunda ya NCIP ku wa gatatu no kuwa kane.

Perezida Museveni agera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya KAnombe

Inama ya NCIP igizwe n’ibiganiro bitatu, birimo iby’abayobozi bakuru byabaye ku wa gatatu no ku wa kane, ibya za minisiteri (byabaye ejo hashize.) n’inama y’abakuru b’ibihugu iraba uyu munsi.

Muri iyo nama, abakuru b’ibihugu barashyikirizwa icyeregeranyo cy’imyanzuro abaminisitiri bafashe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga kugira ngo bayikorere ubugororangingo.

Iyo mishinga irimo iyubakwa ry’uruganda rwa peteroli muri Uganda n’umuyoboro ya Peteroli na Gas ndetse n’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzahuza ibihugu bya EAC.

Umuhora wa Ruguru uhuje ibihugu bihurira ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, ni u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Uhagarariye NCIP mu Rwanda, Monique Mukaruliza, yabwiye The New Times ko ibyinshi byamaze gushyirwa mu bikorwa cyane cyane mu guhuza za gasutamo n’ikoranabuhanga ry’itumanaho aho ibihugu byemeranyije gushyiraho umuyoboro umwe wo guhamagara ibiciro byo guhamagara no guhamagarwa muri EAC bikagabanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages