Nta mpamvu yari yagaragazwa n’ubushakashatsi ituma ababyemerewe n’itegeko batabisaba, ariko imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima yerekana ko abagore ibihumbi 2,644 bakuyemo inda kuva mu 2012-2014, ariko bakaba bari mu cyiciro gisanzwe kibyemerewe n’itegeko ryariho na mbere ya 2012 (kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi).
Mu bandi bari mu byiciro bitatu by’itegeko ryo mu 2012 bisigaye, habonetse umwe gusa wabiherewe uburenganzira n’urukiko.
Dr Sayinzoga Felix wo mu ishami ry’ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko bakoze ibyo bagombaga gukora byose ngo abakeneye izo serivisi bazihabwe, ariko ko abanyura mu rukiko ngo bahabwe icyemezo ari mbarwa.
Ati: “Muri iyo mibare rero tukaba tutarabonye abantu benshi babisabiye uruhushya kuko kugeza ubu tumaze kubona umuntu umwe gusa wasabye gukurirwamo inda mu rukiko akabona iyo serivisi”.
Iyi mibare kandi igaragaza ko mu bagore n’abakobwa basaba gukurwamo inda 84% baba ari abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 (bamwe baziterwa n’abandi bana cyangwa bene wabo) mu gihe abasigaye 16% baba ari bakuru.
Igiteye ubwoba ariko, nk’uko Dr Sayinzoga abivuga, ni uko n’ubu bacyakira abantu bakuyemo inda bagana amavuriro nyuma bigaragara ko bazikuramo rwihishwa, ariko akavuga ko hakenewe ubushakashatsi hanze y’inzego z’ubuvuzi bukagaragaza niba nta zindi mpamvu zaba zitera ibi bibazo zitagaragaye mu itegeko.
Bamwe mu bagore batanze ubuhamya mu bushakashatsi bavuze ko bashyigikiye iri tegeko abandi bavuga ko ridakwiye kubera impamvu zimwe z’amadini cyangwa umuco.
Abandi bavuze ko barishyigikiye ariko ko abo rireba bakwiye kuryigishwa kuko bigaragara ko hari abakobwa benshi biyahura kubera gutinya ingaruka z’inda batewe batabyifuzaga.
Imiryango inyuranye itegamiye kuri Leta na yo iri muri uru rugamba
Gatete Jean de Dieu ushinzwe ubushakashatsi mu muryango nyarwanda wita ku buzima HDI, avuga ko kuba itegeko ryaragiyeho ari intambwe ikomeye mu burenganzira bw’abagore.
Ati: “Rirya tegeko kuba bararihinduye rikagira abantu bamwe na bamwe ryemerera kuba bakuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko tubifata nk’intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore cyane cyane mu buzima bw’imyororokere”.
Avuga ariko ko hakenewe ko abo rigenewe barimenya ndetse agasaba ko n’amategeko yakoroshywa abantu bagahabwa izi serivisi batagombye kunyura mu nzira zibakomereye kuko na byo basanga byaba imbogamizi.
Ni ryari umugore cyangwa umukobwa akuramo inda ntakurikiranwe n’amategeko?
Ingingo ya 165 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti “u muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira:
1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu;
2° kuba yarashyingiwe ku ngufu;
3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;
4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.
Iri tegeko ryemejwe mu mwaka wa 2012 ariko ryakunzwe kutavugwaho rumwe n’ibyiciro binyuranye kubera impamvu zinyuranye zirimo umuco n’imyemerere ishingiye ku madini.



















TANGA IGITEKEREZO