Sosiyete DN International yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008, aho yari kubaka umudugudu Green Park Villas i Rusororo muri 2011, umuyobozi wayo, Nathan Lloyd arahunga; ubu yashyiriweho inyandiko zimuta muri yombi.
Yahunze hari abantu bari baramaze kugura inzu, ndetse hari n’abishyuye miliyoni 55 nk’igiciro mbumbe cya buri inzu, ariko batarahabwa inyandiko zibemerera ko izo nzu ari izabo.
Uyu muyobozi yagiye atishyuye umwenda wa miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda yari abereyemo banki ya KCB, ntiyishyura n’abagiye bamukopa ibikoresho byo kubaka, bituma iyi banki ifatira inzu zari zimaze kubakwa ititaye ku bantu bari barazifashe ndetse baranatangiye kuzishyura.
Uhagarariye abashaka gutanga ikirego, Francis Bayingana, yabwiye The New Times ko bashaka ko ikibanza izo nzu zari zubatseho kigurishwa kugira ngo abatanze amafaranga yo kwishyura inzu n’abatanze ibikoresho bagaruze amafaranga yabo.
Bayingana yasobanuye ko baregera amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 780 kuko DN International itigeze yishyura ikintu na kimwe yaba abarindaga umutekano, abamuhaye amabati n’abamuhaye sima.
Ati “Nihatagira igihinduka tuzaba turi mu rukiko mu kwezi gutaha. Turasaba ko dusubizwa uburenganzira bwacu. Dushaka ko imitungo isigaye isubizwa DN International tugashobora kuyifatira.”
Ikirego cyabo gishingiye ku kuba KCB imaze gufatira aho umudugudu wa Green Park Villas wagombaga kubakwa itigeze yishyura abatanze ibikoresho n’abari bamaze kwishyura inzu.
Umuyobozi w’agateganyo wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko iyi banki yasabye abishyuye inzu babinyujije kuri konti ya DN international muri KCB, babifitiye inyandiko zibyemeza, kuza bagasubizwa amafaranga yabo.
Ni mu gihe abambuwe n’icyo kigo banitabaje Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite. Kuri ubu Komite y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi yatangiye ibiganiro na KCB n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere,RDB, cyahaye DN International inyandiko ziyemerera gukora mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iyi Komite izatanga icyegeranyo mu nteko rusange igatanga n’inama zafasha abambuwe kurenganurwa.



















TANGA IGITEKEREZO