00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari 100 barashakishwa na Polisi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 April 2013 saa 09:38
Yasuwe :

Abamotari 100 bakoze amakosa atandukanye mu muhanda barasabwa kwitaba ku biro bya polisi bishinzwe umutekano wo mu muhanda bitarenze ibyumweru bibiri, bakagirwa inama kuri ayo makosa, mu gihe batabyubahiriza bakazahabwa ibihano bikarishye.
Kwica amategeko y’umuhanda birimo kutubahiriza amatara y’umuhanda, gutwara abantu barenze umwe, kuvanga imitwaro n’abagenzi kuri moto no kudahagarara mu gihe bahagaritswe na polisi. Ayo ni amwe mu makosa aba bamotari bashinjwa bakaba basabwa kwitaba (…)

Abamotari 100 bakoze amakosa atandukanye mu muhanda barasabwa kwitaba ku biro bya polisi bishinzwe umutekano wo mu muhanda bitarenze ibyumweru bibiri, bakagirwa inama kuri ayo makosa, mu gihe batabyubahiriza bakazahabwa ibihano bikarishye.

Kwica amategeko y’umuhanda birimo kutubahiriza amatara y’umuhanda, gutwara abantu barenze umwe, kuvanga imitwaro n’abagenzi kuri moto no kudahagarara mu gihe bahagaritswe na polisi. Ayo ni amwe mu makosa aba bamotari bashinjwa bakaba basabwa kwitaba kuri polisi bitarenze ibi byumweru bibiri nk’uko bitangazwa na n’umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police and Road safety), CIP Jean Marie Vianney Ndushabandi.

CIP Ndushabandi yatangarije IGIHE ko polisi yafashe uyu mwanzuro kubera ko ibikorwa byo kwica amategeko y’umuhanda atagira ingaruka ku muntu umwe, ahubwo zigaragara ku bantu bose bakoresha umuhanda ndetse n’igihugu muri rusange. Agira ati “mu Rwanda ni ihuriro ry’ibihugu byinshi, aho uhasanga abanyamahanga benshi. Mu gihe rero umumotari akoze amakosa usanga wa munyamahanga uri mu Rwanda akenshi ari na we uzatanga raporo z’uko ibintu bigenda mu Rwanda, atazashima u Rwanda , bikaba bihesha isura mbi igihugu mu gihe dushimwa muri byinshi twagezeho, bo bakaba bashaka kubihindanya.”

CIP Ndushabandi yakomeje avuga ko mu gihe aba bamotari bazamara ibyumweru bibiri bataritaba polisi uhereye ku wa mbere tariki ya 22 Mata 2013, moto bakoresha zizashakishwa byaba na ngombwa zigacibwa mu muhanda burundu.

Abarebwa n’iki gikorwa bahamagawe biciye mu mashyirahamwe bakoreramo ndetse hanifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye. Ni muri urwo rwego bamwe mu bashakishwa bakorera mu ishyirahamwe SYTAMORWA bagera ku munani bitabye kuri polisi bakagirwa inama. Nta gihano bahawe, bakaba baremeye ko batazasubira ayo makosa. Ahereye kuri abo, CIP Ndushabandi yasabye n’abasigaye kwitaba polisi kuko icyo igamije ni ukubereka amakosa bakoze, ikabagira inama.

Mu rwego rwo kubahana mu muhanda, CIP Ndushabandi yasabye abanyamaguru kwambukira mu nzira zabo zabigenewe ahari imirongo y’umweru, mu gihe abatwara ibinyabiziga na bo basabwa kubaha abanyamaguru n’amategeko y’umuhanda muri rusange. Yanasabye buri wese kwerekana amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga.
Polisi y’igihugu yemeza ko amakosa n’impanuka nyinshi zigaragara mu mihanda y’u Rwanda akenshi ziterwa na moto.

Polisi y'igihugu itangaza ko impanuka nyinshi ziba ziterwa na moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages