Gahunda yo kwandika abamotari bazahabwa mubazi zifashishwa mu kubara ibilometero umugenzi yagenze akaba aribyo yishyurira, yahawe ibigo bibiri by’ikoranabuhanga birimo Pascal Technology na Yego Innovation Ltd.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaza ko imibare ruheruka guhabwa na Pascal Technology y’abamotari biyandikishije muri iri koranabuhanga bageraga ku bihumbi umunani.

Yego Innovision Limited itangaza ko imaze kwandika moto zirenga ibihumbi 14 z’abifuza kurikoresha.

Iri koranabuhanga rizwi nka “Yego Moto”, ryamuritswe mu Nama ya Transform Africa yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2017.

Rifite intego yo guca ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, gukemura ibibazo birimo gutinda mu nzira no guhendana hagati y’abatwara abantu kuri Moto n’abazitega, umutekano w’abagenzi n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Yego Innovation Ltd, Uwamahoro Aline, yagize ati “Tumaze kwandika moto 14890. Ntabwo twahita dutangaza igihe bizarangirira kuko iyi ni intambwe ya mbere, iyo kubandika ntirarangira kuko tubara abagera mu mu bihumbi 25.”

Uwamahoro yavuze ko ubwitabire aribwo buzatuma bafata ingamba z’igihe uyu mushinga uzatangirira gutanga umusaruro ‘kuko imbogamizi twagize ni iyo gutangirana na bacye, twifuza ko abamotari bose babanza kwitabira’.

Ati “Impamvu bigenda bisubira inyuma ni uko ubwitabire butihuse, abamotari ni benshi cyane, kuza kwiyandiksiha bose nibyo byafashe igihe. Gusa kuva igihe babivugiye umunsi ku wundi kugeza n’ubu turacyandika.”

Umwaka ushize Ikigo Yego Innovision Limited cyagaragazaga ko abamotari basaga 900 bari baramaze guhabwa imashini zibara ibilometero moto yagiye, bishingirwaho umugenzi yishyura akoresheje Mobile Money, MTN Tap & Pay cyangwa Ikarita ya YEGO MOTO yitwa Genda-Kozaho-Ishyura.

Uwamahoro yavuze ko kubera ko babonaga umushinga utari kwihita bagiriwe inama y’uko ababishaka mubazi bazisubiza icyo kigo mu kwirinda ko zakwangirika kandi bazihabwa ku buntu ariko ababishatse basaga 200 bakomeje kuzikoresha.

Ati “Icyifuzo cyacu ni uko mu kwa mbere twaba tumaze kuzibaha bazifite, kimwe n’uko wenda impamvu runaka zishobora kuba zatuma tutabigeraho.”

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, yagize ati “Habayemo intege nke kubera ikibazo cy’imashini zari zabuze ariko ubwo zabonetse turaza kongera gushyiramo intege tubashishikarize kwiyandikisha.”

Ku mutekano w’umugenzi, YegoMoto itanga serivisi zigamije kuwubungabunga zirimo ingofero zifunze hose, ihugurira abamotari kugira ikinyabupfura, kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara mu buryo butekanye.

Mubazi ziri kuri moto zitanga icyerekezo, uburyo bwo kwishyura bugezweho nta mafaranga mu ntoki. Iki kigo kigiye no gutangiza porogaramu izafasha guhamagara moto cyangwa kwibikira urugendo ukanabasha no kugera ku zindi serivisi gitanga zitandukanye.

Abamotari ibihumbi 22 biyandikishije mu ikoranabuhanga rifasha abagenzi kwishyura
Abamotari ibihumbi 22 biyandikishije mu ikoranabuhanga rifasha abagenzi kwishyura

[email protected]