00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 1000 bagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina basubijwe mu buzima busanzwe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 9 February 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Urugaga rw’amadini n’amatorero na Kiliziya mu kubungabunga ubuzima, RICH, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ubusumbane, Oxfam, basoje umushinga wafashije abana barenga 1000 bagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.

Uyu mushinga wiswe “Guharanira uburenganzira ku buzima bw’imyororokere harwanywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina”, umaze imyaka ine n’igice (2017-2022) ukorerwa mu Turere dutandatu turimo Huye, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu na Rubavu, ukaba wasozwe kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022.

Abagizweho ingaruka n’iri hohoterwa bafashijwe kongera kwigirira icyizere, gukira ibikomere no kwiyubaka, aho bigishijwe imyuga inyuranye irimo kudoda no gutunganya umusatsi ndetse bamwe bahabwa igishoro kugira ngo babyaze inyungu ibyo bize bakora imishinga iciriritse.

Uwitwa Grace wafashwe ku ngufu ndetse agaterwa inda na Se afite imyaka 15 yagize ati “RICH yatumye ngarura icyizere cy’ubuzima, bampaye igishoro n’imashini yo kudoda, ubu nditunze n’umukobwa wanjye, mwishyurira amafaranga y’ishuri ndetse n’iyo arwaye mbasha kumuvuza.”

Uyu mushinga wakoranye kandi n’ikigo cya Isange One Stop Center mu guteza imbere serivisi giha abahohotewe binyuze mu guhugura abaganga 144 babitaho n’abandi bantu 247 babaganiriza ndetse unafasha imiryango 955 kuva mu makimbirane.

Umuryango ufite abana batanu utuye mu Karere ka Kamonyi wafashijwe kuva mu makimbirane washimye RICH uvuga ko ubu ubanye neza mu mahoro.

Umugabo yagize ati “Mbere umugore yaryaga ibye nanjye nkarya ibyanjye, numvaga ntashaka kumureba mu maso n’ibiryo bye nkumva nabisukamo amabuye ariko nyuma y’uko RICH itugiriye inama, tubanye neza, ubu abana bariga, ndabashima cyane.”

Haracyari icyuho gikwiriye kuzibwa

Umuyobozi wa RICH, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko nubwo uyu mushinga wageze kuri byinshi ariko hakiri icyuho mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kwita ku barikorewe cyo kimwe no gufasha imiryango ibana mu makimbirane.

Yagize ati “Uruhare rwa buri wese rurakenewe kugira ngo dushobore kuziba iki cyuho, hari hakwiye ko ibi bikorwa bikomeza ndetse bikaguka cyane cyane ko hari uturere 24 tutagezweho n’uyu mushinga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeanette yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kurandura ibi bibazo, agaragaza ko kugeza ubu serivisi zitangwa na Isange One Stop center ifasha abahohotewe zitazwi na benshi.

Ati “Twifuzaga ko hategurwa ubutumwa buto busobanura serivisi za ‘Isange’, bugatangwa mu nsengero, muri za kiliziya no mu misigiti kugira ngo na hahandi umushinga utakorewe na ho babimenye.”

Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda, Mukampabuka Immaculée, yasabye guverinoma, imiryango itegamiye kuri leta n’abandi muri rusange gutanga umusanzu wabo mu kuziba ibyuho byagaragajwe kugira ngo hubakwe umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry yasabye abayobozi n’abaturage muri rusange kureka kwigira ntibindeba, bagafatanya mu kurandura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko kidashobora gucika buri wese adashyizeho ake.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bihangayikishije umuryango nyarwanda, rikaba ritizwa umurindi no kudatanga amakuru y’abakoze ibyo byaha, kunga uwakoze icyaha n’uwagikorewe, kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

Uyu mushinga w'imyaka ine n'igice watewe inkunga na guverinoma ya Ecosse
Abayobozi bakurikiranye ubuhamya bw'abafashijwe n'umushinga wa RICH
Bamwe mu bayobozi b'uturere basobanuye uko uyu mushinga washyizwe mu bikorwa mu turere twabo
Umuyobozi wa RICH, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko nubwo uyu mushinga urangiye, ibikorwa byawo bizagurwa bikagera no mu tundi turere tw'igihugu
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Nyuma yo kumara igihe kinini batumvikana, Uyu muryango watangaje ko ubu usigaye ubana neza, ukorera hamwe ndetse n'abana babo biga
Minisitiri muri Migeprof, Prof. Bayisenge Jeanette, yasabye amadini n'amatorero gufasha mu kumenyekanisha ibikorwa bya Isange One Stop Center
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yasabye abayobozi n'abaturage muri rusange kureka kwigira ntibindeba
Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda, Mukampabuka Immaculee, yasabye inzego zose iza leta n'izitegamiye kuri leta gufatanya mu kurandura ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'abanyamadini batandukanye, abayobozi bo mu nzego za leta, iz'umutekano ndetse n'abaturutse muri Oxfam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages