Iki cyemezo cyo gutangira gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’ cyafashwe nyuma y’uko ubushakashatsi busanze ko umwana urerewe mu muryango akura neza kurusha urerewe mu bigo by’imfubyi kuko atahabona uburere bwiza kandi bwifuzwa n’igihugu.
Icyakora ntawahisha ko ibyari byiyemejwe bitagezweho kuko mu bana 3,800 babaga mu bigo by’imfubyi, hasigaye 1,500 batarabona imiryango ibakira.
Minisitiri Ushinzwe iterambere ry’Umuryango, Dr.Diane Gashumba, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yahuye n’ibizazane birimo imyumvire n’abakozi bashinzwe kuyisesengura badahagije.
Yagize ati “Gufata umwana ntabwo ari icyemezo cyoroshye bisaba kwigisha, binasaba kwiga ku mpamvu umuryango ushaka umwana, bisaba umwanya kandi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC), bafite iyi gahunda mu nshingano ntibahagije.”
Akomeza avuga ko barimo kuganira na Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, Mifotra, kugira ngo yongere abakozi muri gahunda yo gusubiza abana mu miryango no kubakurikirana.
Kudakurikirana abana mu miryango yabakiriye bituma hari abagerayo bagakoreshwa imirimo yo mu rugo, bakamburwa uburenganzira bwo kwiga n’ubundi bw’ibanze, bigatuma hari abagaruka mu bigo by’imfubyi baturutsemo cyangwa bakajya mu mihanda.
Muri byinshi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017, harimo gukomeza ubukangurambaga bwa gahunda ya ‘Tumurerere mu Muryango’ kugira ngo haboneke imiryango yakira abana basigaye mu bigo by’imfubyi n’ababa mu mihanda.
Ubwo bukangurambaga bwagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi ngamba nizo Minisitiri Gashumba ashingiraho yemeza ko umwaka utaha buri mwana azaba abarizwa mu muryango.
Yagize ati “Buri mwaka muri gahunda y’ibikorwa bya NCC birimo gusubiza abana mu miryango, umwaka utaha ntiwakarangiye abana bose batari mu miryango.”
Ikibazo cy’abana bataba mu miryango cyanagarutsweho mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu. Perezida Kagame yasabye abafite mu nshingano ibirebana n’abana gusobanura impamvu zituma hakigaragara abana benshi mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo.
Byatumye Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zirebwa zagiye zivuga ko zigiye kugihagurukira burundu.



















TANGA IGITEKEREZO