00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 18 bashyize mu majwi Abavoka kubahatira kwemera ibyaha

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 March 2018 saa 03:54
Yasuwe :

Igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutabera ku miburanishirize y’imanza ziregwamo abana, ryagaragaje ko hari abana bagera kuri 18 bavuze ko bahatiwe n’ababunganira mu mategeko kwemera ibyaha.

Ni igenzura Minijust ivuga ko yakoze kuva ku wa 12-16 Ukuboza 2017, mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo na Nyagatare mu Burasirazuba ahari gereza zifungirwamo abana.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Serivisi zo kwegereza Ubutabera abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko mu igenzura bakoze, basanze abana bafunze mu bibazo bahura nabyo harimo n’icyo bavuga ko bahatirwa n’ababunganira kwemera ibyaha.

Yagize ati “Abana bavuga ko abavoka babahatiye kwemera icyaha, ubu dufite ingero zigera kuri 18 ariko wasubira mu madosiye yabo ugasanga imvugo zabo ziratandukanye. Hari uvuga ko bamuhatiye kucyemera ariko ugasanga yatangiye acyemera yageraho akagihakana.”

Yasabye abunganizi b’abana gusubira muri dosiye zabo bakareba ibyo bavugaga mbere.

Kimwe mu byagarutsweho mu byatuma abunganizi bahatira abana kwemera ibyaha, harimo kuba baba bashaka kwihutisha urubanza rwabo.

Umwe mu bunganira abana, Me Mukamusoni Bernadette, yavuze ko hari igihe bafata icyemezo cyo gusaba umwana kwemera icyaha kuko baba babona ari byo byamugirira akamaro ndetse bikaba byatuma agabanyirizwa ibihano.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo umwana yakabaye ahatirwa kwemera icyaha. Hari igihe umunyamategeko areba dosiye uko ibimenyetso bimeze agasanga nubwo umwana yaba yarahuye n’abantu bakuru bakagira ibyo bamubwira, ureba igifite inyungu ku mwana wunganira, ukaba wamubwira ko nta bimenyetso afite byamushinjura ukamubwira ko aramutse yemeye icyaha byamugirira akamaro.”

Kugeza ubu mu gihugu hose habarirwa abana bagera kuri 300 bafungiye muri gereza ebyiri, iya Nyagatare n’iya Muhanga. Bafite abunganizi 30 bahariwe kubunganira.

Minijust itangaza ko abana usanga bakunze kugaragara mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubwicanyi, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Bamwe mu banyamategeko bunganira abana babahatira kwemera ibyaha
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Serivisi zo kwegereza Ubutabera abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko basanze abana bafunze bahura n'ibibazo birimo guhatirwa n’ababunganira kwemera ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages