00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 23 b’ingagi biswe amazina: Uko umuhango wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 September 2023 saa 10:40
Yasuwe :

Ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Musanze n’abandi bo mu nkengero zako, bahuriye mu Kinigi aho bifatanyije n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi 23.

Ni igikorwa kidasanzwe cyane ko gihuriza hamwe ab’ingeri zitandukanye mu kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga zisigaye hake ku Isi.

Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, ibihumbi by’abaturage berekezaga mu Kinigi ahabereye ibi birori ku nshuro yabyo ya 19.

Byari ibirori bibereye ijisho kuko kuva ku baturage, bari babukereye ndetse bakoze kuri ka kambaro banagamo bakaberwa, kugera ku buryo aho byabereye hari hateguye neza.

Uyu muhango uvoma mu muco witabiriwe n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi barimo abamamaye mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, abayobozi mu nzego zitandukanye, ba rwiyemezamirimo, ibyamamare mu muziki, umupira w’amaguru, sinema n’abandi.

Aba ni na bo bise amazina abana b’ingagi, barimo Umunyabigwi wa Arsenal FC na Three Lions, Sol Campbell; Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation; Umuhoza Ineza Grace ufite Umuryango wihebeye kurengera Ibidukikije; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’Imideli; Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO n’abandi.

Amazina batanze ahanini yahujwe n’amateka ya bamwe muri bo nk’abo babanye, andi aganisha ku cyerekezo u Rwanda rwihaye mu rugendo rwarwo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kanda hano umenye ibyihariye ku bise amazina abana b’ingagi mu 2023

KURIKIRA UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

Madamu Jeannette Kagame n'abahaye amazina abana b'ingagi ubwo bafataga ifoto y'urwibutso

 Ntimuzadohoke - Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku rubyiruko

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ati “Nimwitegereza, abateraniye aha twese, duhujwe no kwizihiza uyu munsi ukomeye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije. Ntawe bitanezeza kuba mu bigiramo uruhare.”

Yavuze ko urwo ruhare rugaragarira mu kubungabunga ibidukikije, kwakira neza abasura u Rwanda no guhanga imirimo ishingiye ku bukerarugendo.

Ati “Umurimo mukora ni uwo gushimwa, muri ishema ry’igihugu cyacu ntimuzadohoke.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abatuye Isi bagomba kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko ari yo nyiturano bakwiye kuyiha

13: 40: Madamu Jeannette Kagame yavuze ingagi zibaho mu buryo bujya kumera kimwe n’ubwa muntu kuko zifite uburyo bwiza zibaho mu muryango. Yavuze ko usibye ibyo, zigira n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Yakomeje agira ati “Ibidukikije ni indorerwamio iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima mu buryo bukwiriye […] dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magiririrane.”

13:37: Madamu Jeannette Kagame, Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango ni we uhawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ku bitabiriye.

13:15: Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko uyu munsi hiswe amazina abana bashya 23 b’ingagi mu gihe mu mwaka ishize, izi nyamaswa zari zitangiye gukendera. Yasabye abise abana b’ingagi kuzashaka umwanya bakazajya bazisura.

Akamanzi yavuze ko 70% by’abana b’ingagi bahawe amazina ari igitsinagore.

Yashimiye abaturage baturiye Pariki, avuga ko ibikorwa byabo aribyo bituma uyu munsi ubaho.

Clare Akamanzi uyobora RDB yashimiye abaturiye Pariki y'Ibirunga, avuga ko ibikorwa byabo bituma umunsi wo Kwita Izina ubaho

Ati “ Turabashimira cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo, ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi [...] Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, ubukerarugendo bwazamutseho 56%, bisobanuye ko n’uruhare rwa 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye.

Yavuze ko Isi yose ibona ibyo abaturage baturiye Pariki bakora mu kubungabunga Pariki.

Abana b’ingagi bahawe amazina:

 Innocent Dusabeyezu yise izina umwana wo mu muryango wa Kuryama ubyarwa na Keza. Yamwise “Murare”

 Joe Schoendorf yise izina umwana wo mu muryango wa Musirikare ubyarwa na Isaro. Izina yamuhaye ni “Uburinganire”

 Cyrille Bolloré yise izina umwana wo mu muryango wa Dushishoze ubyarwa na Gutangara. Yamwise Mugisha.

 Joakim Noah na Lais Ribeiro bise izina umwana wo mu muryango wa Igisha ubyarwa na Inkingi. Uwo mwana w’umukobwa bamwise “Turumwe”

 Nick Stone yise izina umwana wo mu muryango wa Musirikare ubyarwa na Muntu. Yamwise “Umucunguzi”

 Andrew Mitchell yise izina umwana wo mu muryango wa Pablo ubyarwa na Teta. Yamwise Mukundwa.

 Idris Elba na Sabrina Dhowre Elba bise umwana wo muryango wa Mutobo, ubyarwa na Mudakama. Bamwise “Narame”. Umubyeyi w’uyu mwana, yari yarapfushije abandi bana babiri.

 Sol Campbell nawe yise izina umwana wo mu muryango wa Segasira ubyarwa na Taraja. Yamwise “Jijuka”

 Elvine Ineza wiga mu mashuri abanza, yise umwana wo mu muryango wa Sigasira, abyarwa na Ubuhamya. Uwo mwana w’umukobwa yamwise “Nibagwire”

 Winston Duke yise izina umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Mutobo ubyarwa na Akaramata. Yamwise izina rya “Intarumikwa”


 Jonathan Ledgard yise izina umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Kwitonda, wabyawe na Sulubika. Yamwise “Gisubizo”

 Queen Kalimpinya yise izina umwana w’umukobwa wo mu Muryango wa Agashya, ubyarwa na Inyenyeri. Yamwise izina rya “Impundu”


 Zurab Pololikashvili yise izina umwana wo mu muryango wa Isimbi ubyarwa na Sugira. Uwo mwana w’umukobwa yamwise “Inshingano”

 Hazza AlQahtani yise izina umwana wo mu muryango wa Kwitonda ubyarwa na Icyamamare. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Urunana”

 Bukola Elemide uzwi nka Aṣa yise izina umwana wo mu muryango wa Dushishoze wabyawe na Shishikara. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Inganzo”

 Bernard Lama yise izina umwana wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Intango. Izina yahaye uwo mwana w’umuhungu ni “Ramba”

 Audrey Azoulay yise izina umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Sabyinyo, ubyarwa na Umurinzi. Izina yahaye uwo mwana w’umukobwa ni Ikirango.

 Anders Holch Povlsen yise izina umwana wo mu muryango wa Igisha ubyarwa na Ingenzi. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Umutako”

 Danai Gurira yise izina umwana w’umuhungu wo mu muryango wa Mutobo, wabyawe na Ishyaka. Yise uwo mwana izina rya “Aguka”

 Prof. Özlem Türeci na Dr. Sierk Poetting bise izina umwana wo mu muryango wa Agashya wabyawe na Ubudehe. Bamwise izina “Intiganda”

 Larry Green yise izina umwana wo mu muryango wa Hirwa wabyawe na Akarabo. Yamwise izina “Ingoboka”

 Ineza Umuhoza Grace yise izina umwana w’umukobwa wo mu Muryango wa Ntambara ubyarwa na Kurinda. Yamwise izina “Bigwi”

12:30: Kevin Hart, ntabwo yabashije kwitabira uyu muhango wo Kwita Izina, ariko mu kwezi gushize ubwo yari mu Rwanda yasize asuye ingagi ndetse yita umwana w’ingagi.

Mu butumwa bwatambukijwe bwafashwe ubwo yasuraga ingagi, yavuze uburyo yishimiye kuzisura yita umwana w’umukobwa wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Twitabweho.

Yamuhaye izina “Gakondo”.

12:05: Itorero ry’ikinamico rya Mashirika ryasusurukije abitabiriye uyu muhango binyuze mu mbyino n’indirimbo ziryoheye amatwi.

 Abita amazina bamaze kwitegura, mu mwanya muto baraha amazina abana bashya b’ingagi.

 Nkusi Arthur na Sandrine Isheja Butera ni bo basangiza b’amagambo muri uyu muhango

 Amafoto: Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari ahageze, hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

11:55: Michael Rugwizangoga ukuriye ibikorwa by’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yavuze ko binyuze mu ishoramari rikorwa biturutse ku nyungu iva mu bukerarugendo, abaturiye Pariki bagejejweho imishinga ifite agaciro kagera kuri miliyoni 12$.

Iyo mishinga irimo kubaka amashuri, imiyoboro y’amazi, amasoko agezweho ndetse mu cyumweru gishize hatashywe inzu abagore babyariramo i Nyaruguru.

Michael Rugwizangoga ukuriye Ibikorwa by’Ubukerarugendo muri RDB yavuze ko binyuze mu ishoramari rikorwa biturutse ku nyungu iva mu bukerarugendo, abaturiye Pariki bagejejweho imishinga y'arenga miliyoni 12$

11:50: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, ni we uhawe ijambo kugira ngo ahe ikaze abayobozi bitabiriye uyu muhango.

Yavuze ko Kwita Izina biha ishema Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba kuko ari umwanya wibutsa abaturage akamaro ingagi zifitiye igihugu bikanabibutsa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuva mu 2005, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko abaturiye Pariki bungukiye mu mishinga itandukanye irenga 500 yashyizwe mu mirenge 12 ikikije iyi Pariki bitewe n’inyungu iva mu bukerarugendo.

Yavuze ko muri iyi ntara, hari kwiyongera hotel n’ibindi bikorwa byose bigirwamo uruhare no kuba hari pariki ibarizwamo ingagi.

Guverineri w’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko kuba Kwita Izina bibera muri iyi ntara ari amahirwe akomeye ku bayituye

11:35: Madamu Jeannette Kagame amaze kugera ahagiye kubera uyu muhango. Ni we mushyitsi mukuru kuri uyu munsi

 Ibyo wamenya ku mibereho y’ingagi

Ingagi ifite amaboko mareramare aho usanga asumba amaguru yayo kandi ifite igihimba kinini cyane kigizwe n’amabere manini ku ngore.

Ingagi itwikiriwe n’ubwoya hafi ku mubiri wose keretse ku ntoki zayo, hagati mu kiganza cyayo, ku isura yayo ndetse no ku maboko yayo aho ahurira n’umubiri no munsi y’ikirenge cyayo.

Amenyo yayo ni 32, ifite ibijigo binini n’amenyo yayo ni manini, kimwe nk’umuntu kandi Ingagi ifite ingoyi zikikije amaso yazo.

Ifite imitekereze nk’iy’abantu irimo nko kumva, kureba, guhumeka, kumenya uburyohe bw’ikintu runaka, ndetse no gufata ibintu nk’uko ku bantu biteye.

Ingore ishobora kugeza ku burebure bungana na metero 1,4, ndetse n’uburemere bushobora kugera ku biro 90, mu gihe iy’ingabo ishobora kugira metero zigera kuri 1,7, kandi ikagira uburemere bungana n’ibiro 180 bityo ukabona ko ikubye kabiri ingagi y’ingore.

10:55: Band ya Polisi y’Igihugu yiteguye kuza gususurutsa abantu bitabiriye uyu muhango.

11:50: Joakim Noah wahoze ari umukinnyi muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika, ni umwe mu bagomba kuza Kwita Izina umwana w’ingagi. Yamaze kugera aho uyu muhango ugiye kubera.

10:45:: Winston Duke, Umunya-Trinidad and Tobago umaze kubaka izina mu gukina filime yamaze kugera ahagiye kubera uyu muhango. Ni umwe mu bagomba kwita izina abana b’ingagi.

Yamenyekanye akina yitwa M’Baku muri Black Panther (2018). Uyu mukinnyi wa filime akaba na producer yagize uruhare mu ikorwa rya filime zirimo Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) na Spencer Confidentioal (2020).

10:40: Abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Riderman, Eric Senderi, Bwiza bari gususurutsa abaturage benshi bo mu Karere ka Musanze n’abandi bashyitsi bitabiriye uyu muhango.

Abantu benshi bitabiriye uyu muhango

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages