00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 259 bo mu kigo ngororamuco cya Nyagatare bigishijwe gufotora

Yanditswe na

Umukunzi Denyse

Kuya 26 December 2015 saa 12:08
Yasuwe :

Abana 259 bari munsi y’imyaka 18 bari mu kigo ngororamuco cya Nyagatare, (Nyagatare Children’s Rehabilitation Center) bashoje amahugurwa yo gufotora mu gihe cy’iminsi 21.

Aba bana biganjemo abafungiye ibyaha byo kunywa ibiyobyawenge, gufata ku ngufu ndetse no guhimba inyandiko, bigishijwe gufotora amafoto mbarankuru.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Sengabo Hilarie yatangaje ko ibi biri muri gahunda zo kugorora abana kuko abenshi bafunzwe ari imburamukoro bityo nibasubizwa mu buzima busanzwe bazabone ikibahuza kandi kibateza imbere.

Ati”Iyo bafunguwe tubaha ibikoresho by’ibanze bigendanye n’ibyo bize bityo bikabafasha kwiteza mbere; abahuguwe nibafungurwa tuzabaha ibikoresho bifata amafoto”.

Iki ni igikorwa kije kiyongera ku bindi bikorwa by’inyigisho bitangirwa muri iyi gereza birimo uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) n’imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaza, kudoda n’ibindi. Iyo aba bana basoje amasomo bagahabwa impamyabushobozi.

Ikigo ngororamuco cy’abana cyahoze ari Gereza ya Nyagatare, abari bayifungiyemo bakaba barajyanwe mu zindi gereza.

Ku wa 5 Gashyantare 2014, ni bwo Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwaatashye ku mugaragaro Ikigo ngororamuco cy’abana (Nyagatare Children’s Rehabilitation Center), cyakira abana baba barakoze ibyaha binyuranye bakagororwa.

Icyo kigo kirimo amashuri abanza n’ayisumbuye, amashuri y’imyuga ndetse n’ibibuga by’imikino inyuranye. Imirimo yo gusana iki kigo yatangiye mu 2009, ikaba yaratwaye agera kuri miliyoni 634 z’amafaranga y’u Rwanda, byakozwe ku bufatanye na UNICEF na DiDe (Dignité en Detention).

Ikigo cya Nyagatare kijyanwamo abana bamaze guhamwa n’icyaha bagakatirwa. Kugeza ubu gicumbikiye abana basaga 200.

Amwe mu mashuri yigirwamo n'abana b'abagororwa
Isomero
Abana bagororerwa muri iki kigo bigishwa no gukoresha imashini zibaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages