00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana b’Abanyarwanda bavukiye mu Bubiligi basobanuriwe amateka ya Jenoside

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 March 2024 saa 12:43
Yasuwe :

Itsinda ry’abana bavukiye mu Bubiligi bari mu Rwanda mu rugendoshuri rwo kwiga Ikinyarwanda n’amateka y’Igihugu, basuye Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko banejejwe no kumenya byinshi ku mateka y’igihugu cyabo.

Aba bana b’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liège, basanzwe biga mu ‘Ishuri-Umuco’ ryigisha uburere n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Aba bana baherekejwe n’abarimu babo muri iri shuri na bamwe mu babyeyi bari mu rugendoshuri mu Rwanda, aho bari gukora ibikorwa bitandukanye bibafasha kurushaho kumenya Ikinyarwanda, umuco n’amateka by’igihugu bakomokamo.

Ku wa Kane basuye Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe n’ingabo za RPA Inkotanyi.

Nyuma yo gusobanurirwa, aba bana babwiye IGIHE ko hari byinshi batari bazi kuri Jenoside, ubu bishimiye kuba basonukiwe n’amateka yabaye mu gihugu cyabo.

Kwizera Timothée yavuze ko yabashije gusobanukirwa uburyo Jenoside yatangiye n’uko yahagaritswe ndetse n’uko FPR yubatse igihugu.

Ati “Icyo nigiye muri iyi Ngoro Ndangamurage ni amateka ya Jenoside kuva itangiye kugeza ihagaritswe, n’uburyo Umuryango FPR n’ingabo zawo barwaniye igihugu cyacu, n’uburyo batsinze urugamba tukaba dufite u Rwanda uko ruri ubu. Ni ibikorwa bikomeye, nabikunze kandi nahigiye ibintu byinshi byari byiza.”

Beni Bahizi yavuze ko ku mateka make yari asanzwe azi kuri Jenoside hari andi yamenye.

Ati “Ibikorwa twakoze uyu munsi nabikunze cyane, twasobanukiwe byinshi ku byerekeye Jenoside. Nari mbizi ariko hari ibindi nungutse, uburyo byari bigoye n’uko byagenze hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Byari bibabaje cyane, ariko ni ibihe byahise gusa nishimiye ko byarangiye.”

Ibi babihuje na Rwego Joachim Nyirigira wagize ati “Uyu munsi, twasobanuriwe uburyo Jenoside yatangiye n’uburyo yahagaritswe, dusobanurirwa mu buryo burambuye. Nari nzi ho amakuru make ariko nungutse ibindi byinshi, ubu rwose hari ibyo nungutse byinshi ku byabaye.”

Iri tsinda rigizwe n’abantu 38 harimo na bamwe mu babyeyi b’aba bana, bavuze ko bifuza ko abana babo bamenya neza umuco n’amateka y’igihugu bakomokamo.

Mukashya Marie Claire afite abana bane biga mu ‘Ishuri-Umuco’ yavuze ko yazanye abana muri uru rugendoshuri kugira ngo barusheho kumenya amateka y’aho bakomoka.

Ati “Maze kumva ko igitekerezo cyo kuza mu Rwanda gihari byaranshimishije numva ko ngomba kubazana, kuko biba byiza iyo umwana yize umuco w’igihuge cye akamenya n’ururimi, bari basanzwe baza mu Rwanda mu muryango ariko ntibabonaga amahirwe yo kwiga n’amateka.”

“Nubwo tuba mu Bubiligi ariko ntabwo turi Ababiligi rero iyo umwana amenye umuco w’iwabo n’ururimi bituma akura ahakunda, agakunda iwabo kuko hariya turi mu mahanga, iyo uri hariya ibihari byose bikwibutsa iwanyu ariko iyo uzi uririmi n’umuco bituma ukunda iwanyu ukazifuza no kuhatura.”

Nyiramana Esperance Nancy, yavuye mu Rwanda afite imyaka irindwi, kuri ubu nawe yamaze kuba umubyeyi aho atuye mu Bubiligi.

Yavuze ko yagowe no kumenya Ikinyarwanda, ashaka ko abana be bakimenya ndetse bakamenya n’aho bakomoka.

Ati “Nyuma ya Jenoside ababyeyi bahungiye mu Bubiligi navuye ino mfite imyaka irindwi, twakuze tutazi Ikinyarwanda nanjye ubu ndi kucyiga nk’uko abana bacyiga, kuko mfite abana bavanze nashakaga ko bacyiga neza, banamenye n’aho abasekuruza babo bakomoka.”

“Ibi ni ingenzi kuko aho turi turi abanyamahanga ndashaka kwereka abana ko bafite igihugu cyabo nabo, aho nyina yavukiye na ba sekuru bakuriye.”

Ishuri-Umuco rikorera mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi ririmo ibyiciro bitatu. Abana bafite kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu biga ukwabo, abo kuva kuri irindwi kugeza ku icumi bakajya ukwabo n’abo kuva ku icumi kazamura bakiga ukwabo.

Bahabwa amasomo kabiri cyangwa gatatu mu kwezi kuko biga icyumweru kimwe bagasimbuka ikindi. Isaha ya mbere biga Ikinyarwanda, ikurikiyeho bakiga kubyina bya Kinyarwanda n’ibijyanye n‘umuco n’amateka y‘u Rwanda.

Aba bana bavuga ko kumenya amateka y'aho bakomoka ari ingenzi
Bashobanuriwe byinshi ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n'uko yahagaritswe
Aba bana bavuze ko bishimiye kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Aba bana basura ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco n’amateka by’u Rwanda
Bishimiye kuba bari mu Rwanda
Ababyeyi b'abana bavuga ko bishimira ko abana babo bamenya igihugu bakomokamo
Aba bana basura ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco n’amateka by’u Rwanda
Aba bana bavukiye mu Bubiligi bashimishijwe no kumenya byinshi kuri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages