Icyiciro cya mbere cyo kubaka aya mashuri cyaratangiye, ngo hakazabanza kubakwa nibura ibyumba by’amashuri 60 n’ubwiherero 49. Ibi bizubakwa ku kigo cy’amashuri abanza cya Paysannat L, kibarizwa mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe. Aha ni nko mu kilometero kimwe uvuye ku nkambi ya Mahama aba bana babarizwamo.
Monica Tse Candido, ushinzwe uburenganzira bw’impunzi muri UNHCR, yavuze ko aya mashuri bagiye kubakira aba bana, atari ay’impunzi z’abarundi gusa, ahubwo ko azafasha no mu burezi bw’abana bo muri aka gace.
Yagize ati”aya mashuri azajya yakira abana b’impunzi z’abarundi, hamwe n’abana b’abaturage baturiye aha”.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Kigo cy’Abadivantisiti gifasha mu iterambre ADRA, ari nacyo izubaka ibi byumba, avuga ko mu kwezi gushize batangiye ibyumba 60, n’ubwiherero 49, muri uku kwezi k’ Ukwakira bakazatangira ibindi byumba 50 n’ubwiherero 50. Aya mashuri yose ADRA ivuga ko azaba yabonetse mu Kuboza uyu mwaka.
Abana b’impunzi z’abarundi bari mu nkambi ya Mahama bagejeje imyaka yo kwiga, bageze ku 15,517.
Muri aba, abazaba biga kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu w’amashuri abanza, bazajya bigira muri aya mashuri mashya, naho imyaka yo hasi bakoreshe ay’agateganyo mu gihe icyiciro cya kabiri cy’ibyumba kitari cyuzura.
Mu gihe cy’amezi atanu, abana bose bari gufata amasomo y’ibanze arimo imibare indimi nk’igifaransa, icyongereza, ikinyarwanda n’igiswahili, abafasha kumenyera uburezi bwo mu Rwanda, mbere yo gutangira amasomo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha wa 2016.
Ibikorwa byo kubaka aya mashuri bizatwara n’ubwiherero bikazatwara miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Monica Tse Candido yabwiye The New Times ko impunzi z’abarundi mu Rwanda zimaze kugera ku 69000, UNHCR ikavuga ko igiye gutangira kuzubakira neza ku buryo batuza 44000 by’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama kubera ibihe by’imvura bigezweho.
UNHCR ivuga ko muri iyi minsi hakirwa hagati y’impunzi 30- 50 z’abarundi ku munsi.
























TANGA IGITEKEREZO