00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana b’ingagi 11 bazitwa amazina ku ncuro ya cyenda bamenyekanye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 4 May 2013 saa 01:18
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere ry’igihugu (RDB) kiravuga ko abana b’ingagi bazitwa amazina muri mwaka wa 2013 bamaze kuboneka.
Abana b’ingagi 11 nibo bamaze kumenyekana ko bazahabwa amazina ku nshuro ya cyenda ariko bikaba bishoboka ko haziyongeramo abandi bana bazavuka hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kamena.
Rica Rwigamba, Umuyobozi ushyinzwe ubukerarugendo muri RDB, yadutangarije ko biteganyijwe ko uyu muhango uzaba ku ya 22 Kamena 2013, ati "Kugeza ubu dufite (…)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere ry’igihugu (RDB) kiravuga ko abana b’ingagi bazitwa amazina muri mwaka wa 2013 bamaze kuboneka.

Abana b’ingagi 11 nibo bamaze kumenyekana ko bazahabwa amazina ku nshuro ya cyenda ariko bikaba bishoboka ko haziyongeramo abandi bana bazavuka hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kamena.

Rica Rwigamba, Umuyobozi ushyinzwe ubukerarugendo muri RDB, yadutangarije ko biteganyijwe ko uyu muhango uzaba ku ya 22 Kamena 2013, ati "Kugeza ubu dufite abana b’ingagi bavutse 11, bashobora kuziyongera muri uku kwezi.”

Umuhango wo kwita izina wabaye ku nshuro ya munani, abana b’ingagi 19 ni bo bari bahawe amazina, hiyongeraho n’indi ngagi nkuru y’ingore na yo yahawe izina. Umuhango wabereye mu Kinigi ku ya 16 Kamena 2012 mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, ahari Pariki y’ibirunga ibarizwamo ingagi.

Abana b’ingagi 19 bahawe amazina kuri iyo nshuro ni Gikundiro, Impamo, Amatwara, Kataza, Turimbere, Umudende n’impeta z’impanga, Iwacu, Duhirwe, Turere, Ijabo, Itabaza, Akarabo, Ndizeye, Ihoho, Ishimwe, Icyeza, Kungahara n’Itorero.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ari na cyo gitegura uwo muhango kivuga ko kwita amazina abana b’ingagi ari igikorwa kiba kigamije kwereka ibihugu by’amahanga no kureshya ba mukerarugendo gusura ingagi z’u Rwanda.

Ingagi ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, zikaba ari na zo zinjiza amadovize menshi mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages