Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’abize inderabarezi. Ni amanota yagaragaje ko abahungu barushije abakobwa, muri ibyo byiciro.

Abagororwa bakoze ibizamini bose batsinze neza, aho muri 13 bakoze ibisoza amashuri abanza, umunani bari mu cyiciro cya mbere naho batanu bari mu cya kabiri. Umukobwa ubarimo ari mu cyiciro cya mbere.

Naho mu bana batandatu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, batanu bari mu cyiciro cya mbere naho undi umwe ari mu cyiciro cya Kabiri. Ni mu gihe umwe wakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agitegereje ibizava mu manota.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere gato y’itangazwa ry’ayo manota, RCS yavuze ko mu byagezweho mu 2019 harimo kuba abana 20 bafungiwe muri gereza y’abana ya Nyagatare barakoze ibizamini bya leta.

Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yagize ati "Nk'uko mubizi hariya turigisha, abana batsinda bagahabwa amahirwe yo gukomeza, nabwo ni uburyo bwo kugororwa.”

Abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bamaze kumenyerwaho gutsinda neza, ndetse akenshi bagiye bahabwa imbabazi za Perezida wa Repubulika, bakajya gukomereza amasomo mu mashuri asanzwe. Umwaka ushize abanyeshuri 16 batsinze neza bahawe imbabazi.

RCS itangaza ko muri rusange abana bo muri Gereza y'abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya leta mu myaka itatu ishize, nta n'umwe uratsindwa.

Abanyeshuri bahabwa amabwiriza mbere y'ibizamini
Abanyeshuri bahabwa amabwiriza mbere y'ibizamini