Ibigo bya leta n’ imiryango itegamiye kuri leta, bihuriza ku bibazo by’ ubukene n’ amakimbirane akigaragara mu miryango nk’ inkomoko yo kudafata neza abana bavuye mu bigo by’ imfubyi. Nubwo ibi ari byo bibazo nyamukuru, ngo hari n’ ababyeyi usanga batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo, bikabaviramo kutabona uburere bukwiriye.
Agashami gashinzwe guteza imbere uburenganzira bw’ umwana no kumufasha kujya mu muryago, muri NCC, kavuga ko abana 43% babaga mu bigo by’ imfubyi batarabona imiryango bajyamo. Gusa n’ababonye imiryango ibakira, hari ubwo bananiranwa bitewe n’ impamvu zinyuranye ziganjemo amakimbirane.
Umuryago utegamiye kuri leta wita ku bana, Uyisenga Ni Imanzi, uvuga ko mu miryango bagiye basura harimo iyo bagiye basanga impamvu abana batitaweho neza ari ubumenyi buke mu burezi bugaragara kuri bamwe mu babyeyi.
Chaste UWIHOREYE, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu muryango, aganira na IGIHE yagize ati” twabonye ibibazo by’ amakimbirane, bituma ababyeyi bata inshingano zo kwita ku bana. Ikibazo cya kabiri ni ubukene, no kutagira ubunararibonye mu kurera”
Ibi bibazo ntibitandukana cyane n’ ibyo inama y’ igihugu y’abana ibona mu miryango yakiriye aba bana. Gusa ngo iyo hagaragaye ikibazo mu muryango wakiriye umwana, hari inzobere zibafasha, byaba ngombwa akimurwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ inama y’ igihugu y’abana Dr. UWERA Claudine, aganira na IGIHE yagize ati “Iyo ibibazo nk’ ibi bigaragaye gutyo, dufite inzobere tugenda dukorana nabo ngo dukemure ibyo bibazo. Ariko hari na gahunda yindi yo gushyira iyi gahunda yo kurerera abana mu miryango ikaba iyabo.”
Inama y’ igihugu y’abana ivuga ko mbere y’ uko aba bana bajya mu miryango habanza kurebwa ni ba nta muntu bafitanye isano ubasha kumwakira. Kugeza ubu mu bahoze mu bigo by’ imfubyi, 1892 babonye imiryango ibarera. Muri aba 60% bari mu bantu bafitanye isano, abandi barerwa n’ abandi bantu batandukanye.
Mu Rwanda hari gahunda nyinshi zagiye zitangizwa zigamije kurengera uburenganzira bw’ abana, harimo Tubarerere mu muryango na Malayika Murinzi. Izi zose zifasha abana gukurana uburere buboneye.



















TANGA IGITEKEREZO