Ibi yabigarutseho ku wa 25 Kamena 2026, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA.
Ntirenganya yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma ibi byaha bikomeza kwiyongera ari uko ababyeyi barangarana abana, bitewe n’uko akenshi usanga babasigira abakozi babarera kubera impamvu z’ubuzima bakajya mu mirimo ariko rimwe na rimwe ntibatekereze ko hari ubwo abo basigiwe ari bo babagirira nabi.
Yagize ati “Ikindi twabonye ni uko abana bahura n’ibibazo byo gusambanywa usanga akenshi bashushikishwa impano za hato na hato, utuntu turaho rimwe na rimwe tutanafatitse, cyangwa kubabeshya serivisi baribubafashe, ahanini kuko ibitekerezo by’umwana biba bikiri hasi aba ataragira ugusesengura guhagije, akabyemera uko. Ibyo kandi bijyana n’abandi babashuka bababwira ko babakunda bazabana nk’umugabo z’umugore mu rugo, iyo ni indi mpamvu ibitera ari naho haturuka ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu.”
Yavuze ko indi mpamvu yagaragaye ari uko hari imirimo ihabwa abana akenshi mu masaha akuze nyamara na yo ubwayo yabakururira ku guhohoterwa, agaragaza ko ababyeyi baba bagomba kugira amakenga.
Ati “Iyo turebye gusa mu mwaka umwe ubwo ni 2024/2025 dusanga ubwawo, abana bahohotewe cyangwa ibirego byatanzwe n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 4138. Urumva ko ari imibare iri hejuru.”
Ntirenganya yagaragaje ko Uturere dutanu turimo, Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare na Rwamagana ari two twagaragagayeho umubare munini w’abangavu bahohoterwa bakanaterwa inda zitateganyijwe, asaba abaturage gutinyuka bagatanga amakuru mu rwego rwo kurushaho gufasha uwahohotewe.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Umutoni Aline, yavuze ko akenshi impamvu imibare ijyanwa mu bugenzacyaha ahanini ikiri hasi ari uko abarega ari bake, avuga ko n’ubwo imibare y’abana b’abakobwa ari myishi ariko n’abahungu bahohoterwa.
Umutoni yavuze ko imwe mu mpamvu iza ku isonga mu gutuma abana bahohoterwa ari ubusinzi bukorwa n’ababyeyi bigatuma abana badahabwa umwanya wo kuganirizwa, asaba ababyeyi ndetse n’abareberera inyungu z’abana kubegera bakabumva kugira ngo n’ibibazo bafite bikemurwe.
Mu 2024 abangavu batewe inda bakanabyara ni 2.2454, mu gihe 2025, bageze ku 2.5371 gusa aba bose ntibatanze ibirego by’uko bakorewe icyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!