00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

38% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ibibazo by’imirire mibi mu Rwanda-Minisante

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 16 June 2015 saa 08:43
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko hari ibibazo abana bahura na byo birimo imirire mibi bikagira ingaruka mbi ku mikurire yabo aho mu Rwanda kugeza ubu abangana na 38% bafite icyo kibazo.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umwana w’Umunyafurika tariki ya 16 Kamena 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr.Agnes Binagwaho yagaragaje ko hari byinshi Leta ikomeje gukora nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, haracyari byinshi byo gukora.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhangana n’ibibazo abana bahura na byo yaba iby’imirire mibi, ihohoterwa, inzitizi mu burezi, ubuvuzi n’ibindi bibangamira uburenganzira bwabo, anasaba ababyeyi kugira uruhare rwa mbere mu gukemura ibyo bibazo.

Yagize ati “Leta yashyize, kandi ikomeje gushyira, imbaraga mu guhangana n’ibibazo abana bahura na byo bitandukanye birimo imirire mibi, ihohoterwa n’ibindi, kugeza ubu abafite ibibazo by’imirire bavuye kuri 51% bagera kuri 38%, nubwo intabwe igaragara ariko hari byinshi bikitureba tugomba gukemura.”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi bakwiye kugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana babo bakabitaho kuva bakiri mu nda kuko umwana asobanukirwa n’uburyo yitaweho n’ababyeyi be kuva akiri mu nda. Rero iyo ababyeyi be bamweretse urukundo araruvukana akanarukurana.”

Havugimana Gilbert n’umugore we Uwamahoro Claudette bo mu Karere ka Ngororero bahawe umwanya muri ibi birori basobanura ibyo bagezeho nyuma yo kwitabira inyigisho z’imbonezamikurire.

Bagaragaje ibishushanyo n’ibikoresho bitandukanye kandi biciriritse bakoresha mu kongerera abana babo uburere, bakemeza ko guha umwanya umwana ari ukumuteganyiriza, kuko hari byinshi ahungukira biba bizamufasha mu bihe bizaza.

Uwamahoro yagize ati “Igihe nari ntwite umufasha wanjye yakoraga kunda akagira ubutumwa aha umwana wacu kandi natwe ntitwigeze tubwirana nabi kuko twari twarasobanuriwe ko byagira ingaruka mbi ku mwana kuva umutwite kugeza ku myaka itandatu.”

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa tariki ya 16 Kamena buri mwaka, umunsi inzego zitandukanye ziterana zikarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’ibigikeneye kongerwamo ingufu mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bw’umwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages