Iyi mibare igaragaza ko abana bahabwa ubwunganizi mu nkiko igenda yiyongera kuko mu mwaka wa 2016 wose, hunganiwe 1639 barimo abahungu 1422, bari bakurikiranyweho ibyaha 945.
Ibyaha biza ku isonga bari bakurikiranyweho nkuko byagaragajwe ku wa 27 Ukwakira 2017 birimo ubujura, gufata ku ngufu n’ibindi.
Byatangajwe mu nama Umuryango wita ku kurwanya akarengane na ruswa, TI Rwanda, yagiranye n’inzego zitandukanye zirimo Polisi, Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Urugaga rw’Abavoka n’abandi, igamije ku gushakira hamwe uko abana bafunzwe bahabwa uburenganzira n’ubutabera.
Mu mezi icyenda ya 2017, abana bunganiwe bakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu ni 526 bangana na 34.9%, abari bakurikiranyweho ubujura ni 552 bangana na 34.1%, ibiyobyabwenge ni 145 na 197 bakoze ibindi byaha.
Bagaragaje kandi ko mu mwaka wose wa 2016, icyaha cyaje imbere ari icyo gufata ku ngufu cyakozwe na 704, icy’ubusambo cyakozwe na 261, icyo gukubita no gukomeretsa cyakozwe na 216, ubujura bwakozwe na 174.
Urugaga rw’Abavoka rwatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2017, abana barezwe mu nkiko ari 195, 69 bajyanwa mu bigo ngororamuco, 233 barafungwa, 45 bataracirirwa imanza, naho 14 bagizwe abere.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwunganizi muri uru rugaga, Vivine Uwimpuhwe yavuze ko hari uburyo rushyiraho mu rwego rwo kongera umubare w’abo rwunganira birimo nk’icyumweru kiba cyarahariwe gutanga ubwunganizi mu by’amategeko.
Yavuze ko zimwe mu mbogamizi uru rwego ruhura nazo mu bwunganizi rugenera abana, harimo cyane cyane kubonera abana ibyemezo by’amavuko bisabwa mu nkiko, gishimangira neza koko niba ari umwana nkuko itegeko ribitegenya.
Yongeyeho ko rushishikajwe no kongera umubare w’abana rwunganira bijyanye no kunezeza abunganirwa. Ati “Ntituba tugamije kugira umubare mwishi w’abantu twunganira, tuba tugamije kunoza uburyo tubunganiramo, dushaka ko bagera ku bana benshi ariko na none banabahe ubwunganizi. Uko imyaka igenda tubona ko hari ikigenda kigerwaho.”
Abana uru rwego rwunganira sirwo rubishakira, Polisi ni yo imenyesha umwavoka wo mu gace gaherereyemo umwana ukeneye ubwunganizi.



















TANGA IGITEKEREZO