00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana barenga 4800 mu Rwanda bashatse imburagihe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 28 December 2023 saa 10:26
Yasuwe :

Abantu 4899 batarageza ku myaka 18 y’amavuko, bo hirya no hino mu gihugu bashatse bataruzuza imyaka 18 y’amavuko nk’uko Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryabigaragaje.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ritanga umurongo wo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abana.

Hari n’andi mategeko atandukanye yatowe hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kubuza ko abana bakoreshwa imirimo ihemberwa batarageza ku myaka 16, gukemura ibibazo by’abana b’impfubyi n’ab’abakene no guteza imbere imikurire y’abana bato.

Amasezerano yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1989 avuga ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko naho ingimbi n’abangavu ni abari hagati y’imyaka 10 na 19.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abana batarageza ku myaka 18 barenga miliyoni 5,8; ni ukuvuga ko bagize 44,5% by’abaturage bose b’u Rwanda kuko barenga miliyoni 13.

Abakobwa ni 2.946.631 (49,97) naho abahungu ni 2.949.970 (50,03%).

Mu bice by’icyaro ni ho hari abana benshi bangana na 46,1% ugereranyije na 40,5% mu mijyi.

Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ni ko gafite abana bake (35,9%) mu gihe Nyagatare ari yo ifite benshi ugereranyije n’utundi turere kuko bagera kuri 47,7%.

Umubare w’abana wagiye uhindagurika; nk’ibarura ryakozwe mu 1978 ryagaragaje ko abana bari 52,7% by’abaturage bose; mu 1991 bari 53,9%; mu 2000 bari 52%; mu 2012 babaye 47,7% mu gihe mu 2022 babaye 44,5%.

Abana bangana na 5,7% by’abari munsi y’imyaka 18 ntibanditse mu bitabo by’irangamimerere. Ni ukuvuga ko barenga ibihumbi 336.

Abagera ku 45.637 ni imfubyi ku babyeyi bombi; 5675 bayoboye ingo mu gihe 77.479 bafite ubumuga ubu n’ubu.

Mu Rwanda imyaka ya ngombwa kugira ngo umuntu yemererwe gushyingirwa ni 21 nk’uko bigenwa mu ngingo ya 171 y’itegeko no 42/1988 ryo ku wa 27 Ukwakira 1988.

Amategeko ashyiraho imyaka ya ngombwa yo gushyingirwa yagiyeho hagamijwe ko abana binjira mu by’urushako bakiri bato kuko bibagiraho ingaruka bikazitira iterambere ryabo rishingiye ku burezi, ubuzima, imitekerereze no gusabana n’abandi.

Nubwo bimeze bityo, abagera kuri 1% by’abana bari munsi y’imyaka 18 bari mu rushako. Ni ukuvuga ko bagera ku 4899 mu gihugu hose.

Muri bo abagera kuri 247 baratandukanye mu gihe 163 bapfakaye.

Impamvu zituma abana bashaka bakiri bato ntizasobanuwe muri raporo y’ibyavuye mu ibarura, nta nubwo byoroshye kumenya aho bahereye kuko Ikigo cy’Ibarurishamibare kivuga ko bene aya amakuru ari ibanga.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire y’abana, NCDA, ntikiragira icyo kivuga kuri iyi mibare n’ingamba zihari zo gufasha abana bashatse imburagihe by’umwihariko abatandukanye n’abo bashakanye n’abapfakaye kuko bibashyira mu bibazo byiyongera ku by’uko baba basanzwe bafatwa nk’abanyantegenke.

Ishyingirwa ry’abana ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwabo. Buri mwana afite uburenganzira bwo kurindwa iyi migirire igira ingaruka ku bantu ku giti cyabo ba sosiyete batuyemo muri rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, mu 2022 ryagaragazaga ko abakobwa n’abagore bagera kuri miliyoni 650 ku Isi bashaka batarageza ku myaka 18. Muri bo miliyoni 50 ni abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Abana barenga 4800 mu Rwanda bashatse imburagihe/ Ifoto yakuwe kuri internet (Si iyo mu Rwanda)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages