StarTimes ifitanye amasezerano y’imikoranire na SOS Children’s Village mu guhugura abana barererwa muri iki kigo no guha akazi bamwe muri bo.
Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda, Sam Deng, yabwiye uru rubyiruko ko iyo ufite ikoranabuhanga n’ubumenyi bujyanye nabyo, biba bishoboka guhanga umurimo uhemba neza.
Ati "Ni amahirwe ko benshi muri mwe baturuka mu bihugu bishobora kuba byaramenye neza akamaro k’ikoranabuhanga. Aho riri muribyaze umusaruro, muhange imirimo."
Yanababwiye ko iyo ufite ikoranabuhanga ushobora kurikoresha wiyongerera ubumenyi, bigatuma abantu bagushaka ngo ubakorere aho kuba wowe wajya kubaka akazi.
Yabibukije ko iyo ujya guhanga umurimo ubanza ukareba ikintu kizazana igisubizo ku kibazo uba wamaze kubona muri sosiyete urimo, kuko bigufasha no kubona abagushyigikira bitewe n’uko uzanye ikintu bari bakeneye.
Uru rubyiruko rwahawe umwanya rubaza ibibazo bitandukane ku kwihangira imirimo.
Abaganiriye na IGIHE bemeje ko kuganira n’abafite aho bageze kandi baratangiriye hasi, byabongereye icyizere ku buryo bizabafasha mu buzima buri imbere.
Diane Niyibaruta urerwa na SOS Rwanda ishami rya Byumba, yagize ati “Batubwiye icyo bisaba ngo babe baduha akazi, batubwiye kandi ko bishoboka kudufasha nk’urubyiruko mu gushyira mu bikorwa imishinga yacu. Ikindi batubwiye ko bashobora kuduhuza n’abafatanyabikorwa babo bakora ibyo twize, dufitemo ubumenyi bakaba baduha akazi.”
Kuva muri Mata ubwo StarTimes yasinyanaga amasezerano na SOS Children’s village Rwanda, icyo kigo kimaze guha akazi abana bane barererwa muri SOS.























TANGA IGITEKEREZO