Uyu muryango umaze imyaka 42 utangiye mu Rwanda uzatanga ubu bufasha binyuze mu mushinga uherutse gutangiza wa ‘Kura Umenye’ uzamara imyaka ine, ukazakorerwa mu Turere umunani turimo Bugesera, Gicumbi, Nyamagabe, Rwamagana, Musanze, Kayonza, Huye na Gasabo.
Abana 30.240 bo muri utwo turere biga mu bigo 120 bazashyirirwaho gahunda yo gusubiramo amasomo, aho hazashyirwaho abarimu 480 b’inzobere bazabigisha, buri kigo kikazaba gifite amashuri ane atanga amasomo kuri abo bana.
Uyu mushinga kandi uzafasha abana 32.000 guhabwa amasomo y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse bafashwe mu bijyanye n’imiterereze, aho mu mashuri 120 hazashyirwamo abarimu 240 (babiri muri buri kigo) batanga aya masomo, ndetse hashyirweho amatsinda y’urubyiruko mu mashuri agamije gufasha abanyeshuri kungurana ubumenyi.
Uretse gufasha abana mu mashuri, hari abazishyurirwa amafaranga y’ishuri banahabwe ibikoresho by’ishuri, abandi 4000 batagira kirengera bazafashwa harimo n’abazakurwa mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo.
Muri uyu mushinga kandi imiryango imwe ikennye izhabwa inka ndetse na bamwe mu barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bahabwe ibikoresho bizabafasha gutangira imishinga mishya.
Umuyobozi wa SOS Rwanda, Kwizera Jean Bosco yavuze ko icyo uyu mushinga ugamije ari ukurinda umwana akabaho yishimye.
Yagize ati “Icyo uyu mushinga ugamije ni uguha umwana ahantu yishimiye kuba, ukamurinda kujya ku muhanda n’ahandi hantu hadakwiriye atagombye kuba. Muri uyu mushinga harimo imwe mu ngamba ikomeye yitwa gukomeza umuryango, tuzabikora mu buryo butandukanye tubafasha mu bijyanye n’ubukungu, kwiteza imbere, tuyifasha mu kwiyubaka no mu buryo bw’imibanire.”
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no guteza imbere abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango wa MIGEPROF, Ngayaboshya Silas, yashimiye SOS Rwanda kubwo kurinda umwana w’umunyarwanda, avuga ko iyi Minisiteri yiteguye gutanga ubufasha bwose.
Yakomeje ati “Icyo tugiye gukora ni ugukomeza gushishikariza abandi bafatanyabikorwa bashoboka, kugira ngo na bo barebe ko ubu buryo bwakora no mu tundi Turere.”
Uyu mushinga witezweho kuzarinda abana benshi kujya mu mihanda, kwigisha imiryango uko yita ku bana ndetse banabahe ubufasha mu buzima bwo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!