Aba bana batoraguye iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK 47 ubwo barimo kwahira ubwatsi bw’amatungo mu Kagari ka Hehu, Umudugudu wa Ngando. Bayibonanye na magazine yuzuyemo amasasu ihishe mu ikarito nk’uko inzego z’ibanze zabitangarije IGIHE.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, yashimiye abaturage uko bihutira kumenyesha ubuyobozi iyo babonye ibikoresho bya gisirikare.
Yagize ati "Abana batoraguye iyi mbunda hafi n’umupaka wa Kabuhanga ubwo barimo kwahira ubwatsi. Turashimira ubwitange abaturage bakomeje kugaragaza berekana ahaba hahishe ibikoresho bya gisirikare bizadufasha gukomeza kubumbatira umutekano."
Iyo mpunda yahise ishyikirizwa Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya 137 zikorera ku mupaka wa Kabuhanga.
Umurenge wa Bugeshi uhana imbibi na Congo mu gace ka Kibumba kavugwamo abarwanyi ba FDLR, umutwe urimo abasize bagize uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO