Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ‘Haguruka’ bugaragaza ko 63% by’abana batewe inda mu 2018, bazitewe bakiri mu ishuri, ubwo bwakorwaga 5% bakaba ari bo bari bakiga. Bamwe muri aba babashije kurangiza amashuri yisumbuye, mu gihe abandi bayaretse bakajya kwita ku bana.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Usta Kayitesi, yasabye umuryango nyarwanda kudacira iteka abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe, abakangurira kubakira neza n’abana baba babyaye.
Ni mu kiganiro cyateguwe n’Imiryango itari iya leta ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), aho baganiraga ku ngamba zafatwa mu guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda, byabaye kuri uyu wa Kane.
Dr. Kayitesi yavuze ko ikibazo cy’abana baterwa inda ari ikiza gihari, avuga ko sosiyete igomba kurinda abana abato n’abagize ibyago byo kubyara ntibacirweho iteka ahubwo bakitabwaho mu rwego rwo kubarinda ubukene.
Ati “Gutera inda abana ni ikiza gihari, abana bato nitutabarinda ntabwo tuzaba turinda ejo hazaza. Ntabwo ari uguciraho iteka abagize ibyo byago, sosiyete ikwiriye kubaka inzira zo kwakira aba bana, we nuwo yabyaye ntibazabe abakene”.
“Biradusaba kubaka uburyo budasanzwe bw’uko abo bantu bashobora kuba muri sosiyete bagasubira gushaka amashuri yabo, n’ibyo bakora kugira ngo be kuba umutwaro ku miryango yabo n’igihugu.”
Umugenzuzi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose, aherutse kuvuga ko imbaraga zishyirwa mu kurwanya inda ziterwa abangavu zidakwiye gukoreshwa mu gusaba abakobwa kwirinda, kuboneza imbyaro cyangwa gukuramo inda ahubwo n’abahungu bakwiye kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu.
Ati “Dukwiye gushyira imbaraga zacu atari ugusaba abakobwa kuboneza urubyaro gusa ahubwo dusaba n’abahungu kuzirwanya. Bagomba kubyirengera nk’abo batwita, ntibibe ukuvuga ngo ntabwo uzatwita, ntuzabyara, ntabwo ari wowe uzanywa iyo miti yo gukuramo inda, ariko agomba gufata inshingano.”
Kimwe mu bituma umubare w’abana ugenda uzamuka ni uko aba bana badakunze kugaragaza ko bahohotwe nk’aho imibare igaragaza ko abagera kuri 85.7% banga kuvuga ibyababayeho kubera gutinya ababa babahohoteye cyane ko usanga akenshi ari abo mu miryango.
Abagera kuri 57.1% batinya ko bagenzi babo bamenya ko batewe inda, naho 53% banga kugira icyo batangaza kubera kwanga igisebo.
Bimwe mu bigira uruhare mu gutuma abana baterwa inda harimo kuba abana batigishwa bihagije ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, ibiyobyabwenge, ubukene mu mirynago, n’imbaraga zidahagije mu kurwanya iki kibazo.
























TANGA IGITEKEREZO