Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyandikwa ry’abaturage n’Ikusanyamakuru muri NIDA, Mutijima Bernard, yabitangaje mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwandikisha abavutse no kwandukuza abapfuye.
Mutijima mu kiganiro cyihariye na IGIHE yagaragaje inyungu ziri mu kwandikisha umuntu mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika uwapfuye n’uwavutse mu muryango (CRVS).
Yagize ati “Kuva mu 2020 ubu buryo bwafashije igihugu kumenya umubare w’abaturage bakamenyekana umuturage atavunitse cyangwa se kumenya uwitabye imana muri rusange. Ni ukumenya imibare y’abaturage n’imimerere yabo hanyuma hagakurikiraho gukoresha ya mibare y’abaturage mu matora no mu zindi gahunda nko kureberera ubuvuzi bw’abaturage, ubwishingizi mu kwivuza.”
Akomeza agira ati “Kugeza ubu bamaze kwandika abavutse 715,211 ndetse bandukuza abapfuye 35,270 hifashishijwe ikoranabuhanga (CRVS) ryashyizweho na Leta.”
Mutijima yongeyeho ko imibare y’abapfira mu rugo iri hasi kubera ko bashishikariza umuturage kujya kwa muganga mu gihe mu kagari bandikirayo wa muntu wagize impamvu zituma atagera kwa muganga, ariyo mpamvu urwo rugero ruri hasi ukurikije abavuka n’abapfira kwa muganga.
Muri Kamena 2020, Leta yavuguruye Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango, aho ryahaye ububasha abanditsi mu bigo by’ubuvuzi n’abo mu tugari, bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abavukira n’abapfira kwa muganga cyangwa mu miryango, bigakorerwa aho byabereye yaba mu kigo cy’ubuvuzi cyangwa mu kagari hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni mu gihe mbere ya 2016, byakorwaga n’umwanditsi w’Irangamimerere wo ku rwego rw’umurenge akabyandika mu bitabo ariko kuva muri 2020 Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yitwa CRVS iza ifata uburyo bwo kwandika ibushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwandika uwavutse n’uwapfuye.
Ingingo yaryo ya 100, igateganya ko kwandikisha uwavutse no kwandukura abapfuye mu Rwanda bikorerwa kwa muganga ku bantu bose bahavukiye cyangwa bahapfiriye naho abapfiriye n’abavukiye mu muryango bigakorerwa mu kagali mu gihe kitarenze iminsi 30.
Kwandikisha uwapfuye mu irangamimere ni ingirakamaro kuko byorohereza abasigaye guhabwa serivise zishamikiye ku kuba barabuze umuntu wabo. Aha twavuga nka pansiyo, serivisi z’ubutaka, gukuza uwitabye Imana ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa mituweli, kugira uburenganzira busesuye ku murage n’ibindi.
Ikindi kandi bifasha mu koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’Irangamimerere no kunoza igenamigambi hagendewe ku mubare w’abapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, Mutagoma Jean Damascene avuga ko uwapfushije uwe agomba kubimenyekanisha hakiri kare kandi nta giciro asabwa.
Ati “Iyo ugize ibyago ikintu cya mbere dusaba abaturage gukora ni ukumenyekanisha urupfu aciye ku nzego z’Ubuyobozi zimwegereye icyo gihe bakamukorera inyandiko izamufasha ku kagari kugira ngo uwo muntu yandikwe mu gitabo cy’irangamimerere, akitwaza n’ibyangombwa by’uwapfuye n’abahamya ariko bitwaje ibyangombwa bibaranga.”
Akomeza avuga ko umuryango wagize ibyago bibafasha kuborohereza urugendo rwo kumenyekanisha ko yitabye imana kuko mbere byagoranaga kujya ku murenge kubera abantu benshi ndetse ko gusaba serivisi bimworohera nk’izijyanye n’umuntu wapfuye.
Mubashankwaya Innocent, ni umuturage wo mu mudugudu wa Ruhinga, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Karere ka Gasabo yapfushije umubyeyi umubyara mu rugo.
Byari agahinda mu muryango we, ariko kubera ko Leta y’u Rwanda ikomeje gufasha abaturage kubona serivise hafi yabo bitabagoye, byamworoheye kujya kumwandukuza mu kagari.
Yagize ati “Kera twajyaga tuvunika kuko twajyaga mu cyahoze cyitwa Komine nyuma baratudohorera tujya mu murenge none ubu ni mu Kagari, reba ayo mafaranga twakoreshaga mbere kandi rimwe nkatwe tuba dushaje dufite indwara nyinshi...uwo mukecuru wanjye nagiye kumusibisha mu kagari bansaba imyirondoro ye, amakuru arayafata, aramusiba hanyuma bampa icyemezo.”
Irangamimerere cyane cyane ibijyanye no kwandikisha uwavutse cyangwa kwandukuza uwapfuye ni isoko inoze kandi ihoraho y’ibarurishamibare; rikaba n’ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu, rifasha kandi igihugu gukora igenamigambi rishingiye ku mubare nyawo w’abagituye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!