00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside bari mu gihirahiro

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 30 May 2013 saa 03:07
Yasuwe :

Abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bafite ibibazo byo kudafashwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG, kandi bahura n’ingaruka z’ubukene bw’ababyeyi babo.
Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside- IBUKA, avuga ko aba bana bagiye bahura n’ibibazo by’ubukene buturuka ku kuba ababyeyi babo barasenyewe, barasahuwe ku buryo ababyeyi benshi nta bushobozi (…)

Abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bafite ibibazo byo kudafashwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG, kandi bahura n’ingaruka z’ubukene bw’ababyeyi babo.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside- IBUKA, avuga ko aba bana bagiye bahura n’ibibazo by’ubukene buturuka ku kuba ababyeyi babo barasenyewe, barasahuwe ku buryo ababyeyi benshi nta bushobozi baba bagifite bwo kurera.

« Abavutse nyuma nabo baracyagerwaho n’ingaruka. Gusa itegeko FARG kigenderaho ntiribashyira mu mubare w’abagomba gufashwa.» Ahishakiye niko yatangarije IGIHE ariko yongeraho ati
« Dukomeje gukora ubuvugizi bw’uko n’abatisanga mu bateganywa n’itegeko ngo harebwe uburyo bahabwa impozamarira, kuko n’ubwo batagezweho n’ingaruka zigaragara bafite ibikomere bitagaragara.»

Igishoboka ni uko abana batishoboye bavutse nyuma ya Jenoside bazajya bafashwa na Leta ari uko bagagaragaye ku rutonde rw’abatishoboye mu byiciro by’ubudehe.

FARG ivuga ko itegeko rigenderwaho ryemerera ubufasha umuntu wari ku butaka bw’u Rwanda guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza 31 Ukuboza 1994 akaba yarasenyewe, yarasigaye ari imfubyi ya Jenoside, yarashinyaguriwe ndetse n’undi utishoboye wahigwaga muri icyo gihe ahorwa uko yavutse.

Ikibazo cyibazwa na benshi; ni abana bavutse nyuma ya 1994 ku babyeyi batewe inda mu gihe cya Jenoside bafashwe ku ngufu, niba nta bufasha bazagenerwa.

Ruberangeyo Theophile, Umuyobozi mukuru wa FARG, ashimangira ko FARG ishyigikiye ubuvugizi bukorwa na IBUKA.

FARG ku bufatanye na IBUKA, bakomeje gukora ubuvugizi muri Guverinoma bwo kureba ubundi buryo aba bana bafite ibibazo kandi bavutse nyuma ya Jenoside bafashwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages