Mu gihe cy’icyumweru Israel imaze irasa mu gace ka Gaza, bivugwa ko hamaze kwicwa abantu 2670, barimo n’ibihumbi by’abagore nk’uko Misiteri y’Ubuzima muri Palestine yabitangaje.
Hatangajwe kandi ko abamaze gukomereka mu minsi umunani gusa baruta abo mu ntambara yamaze iminsi 51 mu 2014 n’ubundi ihanganishije Israel na Gaza.
Umukozi wa OMS i Cairo mu Misiri, Richard Brennan, yabwiye CNN ko 60% by’abishwe muri Gaza ari abana n’abagore mu gihe Umuvugizi wa UNICEF aheruka gutangaza ko harimo abana 700.
Ibi biri gutuma ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bisaba ko Israel yakubaha amabwiriza y’intambara arimo kubungabunga ubuzima bw’abasivili, kudatera wibanda ku bitaro, amashuri n’amavuriro muri Gaza.
Abari mu matsinda yo utanga ubutabazi bagaragaza ko muri Gaza babayeho nabi kuko nta internet, amazi, umuriro n’ibindi by’ibanze.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryo ryatanze impuruza ku igabanuka rikabije ry’ibiribwa mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje gukaza umurego.
Umuryango w’Abaganga batagira umupaka wagaragaje ko ibitaro muri Gaza byamaze gushirirwa n’imiti igabanya uburibwe ndetse bamwe batangiye kwicwa n’umwuma kubera ibura ry’amazi meza.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023, yagaragaje ko impande zombi zihanganye zikwiye kugira ibyo zishyira mu bikorwa mu maguru mashya.
Ati “Kuri Hamas, imbohe zafashwe zigomba kurekurwa hatagize andi mananiza. Kuri Israel nayo ubufasha bwihuse n’abagiye gutanga ubutabazi bw’ibanze bugomba gutangwa ku bakozi mu nyungu z’abasivili bari muri Gaza.”
Papa Francis yasabye ko hashyirwaho uburyo cyangwa inzira yo korohereza abakora ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza no kurekura abajyanwe na Hamas.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!