Urwego rw’umuvunyi rwahembye abana 24 barushije abandi mu marushanwa yo gushushanya ibishushanyo bigaragaza uburyo bwo kurwanya ruswa. Abo bana baturutse mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2013, Urwego rw’umuvunyi rwasoje amarushanwa yo gushushanya yahuzaga abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bo mu turere twose tw’igihugu. Hahembwe hahembwe abana 24 barushije abandi, muri bo 12 ni abo mu mashuri abanza n’abandi 12 bo mu yisumbuye.
Umuvunyi Mukuru Aloysia Cyanzayire yagize ati “aya marushanwa twayateguye kugira ngo dukangurire abana umuco wo kurwanya no gukumira ruswa, turebe uburyo bayumva kuko igiti kiba kigororwa kikiri gito. Ni yo mpamvu twahisemo gushishikariza abana kugira umuco wo kurwanya ruswa, kuko akenshi abakuru kugira ngo ubakuremo umuco batatojwe kuva mbere biba bikomeye.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu asaba ababyeyi bose kuba intangarugero ku bana babo, ndetse anasaba abana kuba intumwa kuri bagenzi babo. Yagize ati “Yesu na we yari afite intumwa 12 kandi zose yazihaye ubutumwa na zo zibugeza ku bandi. Bana rero ni ko natwe twifuza ko mwabigenza.”
Iri rushanwa ryaratangiye mu kwezi kwa Gicurasi, ryitabirwa n’abanyeshuri 1400 barimo 700 bo mu mashuri abanza na 700 bo mu yisumbuye
Abanyeshuri babaye aba mbere mu nzego zitandukanye yaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bahawe amafaranga ibihumbi 200 na mudasobwa igendanwa (Laptop) na ho aba kabiri bahabwa amafaranga ibihumbi 100 na Laptop, aba gatatu bakaba bahawe amafaranga ibihumbi 50 na Laptop.



















TANGA IGITEKEREZO