Ni nyuma y’uko mu gihugu cyose hakomeje gahunda yo guhana abacuruzi bari kuzamura ibiciro bitwaje ibihe bidasanzwe byo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2020, Minicom yatangaje ko abo yahannye kuri uyu wa Kabiri ari abacuruzi bo mu turere twa Gasabo, Kamonyi na Kicukiro, bafatiwe mu makosa yo kuzamura ibiciro, kudatanga inyemezabwishyu no kutamanika ibiciro by’ibicuruzwa byabo aho abakiliya babibona, bagamije kugurisha ku giciro kinyuranye n’ibyashyizweho ndetse no gucuruza ibyarengeje igihe.
Abacuruzi bose bafashwe kuri uyu wa Kabiri baciwe amande yose hamwe angana n’amafaranga y’u Rwanda 540 000.
Kuva tariki ya 17 kugera ku ya 31 Werurwe 2020, Minicom imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 145 mu Mujyi wa Kigali no hanze ya wo, baciwe amande angana na 10 740 000 Frw.
Tariki ya 16 na 22 Werurwe 2020, Minicom yasohoye amatangazo asaba abacuruzi bose kubahiriza ibikubiye mu itegeko nimero 36/2012 ryo ku wa 21 Nzeri 2012 rigena ihiganwa no kurengera abaguzi ndetse n’itegeko nomero 35/91 ryo ku wa 5 Kanama 1991 rigena imitunganyirize y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu nk’uko ryavuguruwe n’itegeko nomero 15/2001 ryo ku wa 21 Mutarama 2001.
Iyi minisiteri ivuga ko ishingiye ku igenzura imaze iminsi ikora ku masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali no hanze ya wo, aho bigaragara ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa, abandi bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge, hakaba n’abatanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe […] isaba abacuruzi kureka kwica amategeko.
Minicom ivuga ko umucuruzi uzafatwa anyuranya n’amategeko yashyizweho, azahanwa n’ingingo ya 52 n’iya 55 zigize itegeko rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi ndetse no gukurwaho kuva kuri 5% kugeza ku 10% by’umusaruro w’ikigo cye mu mwaka ukurikiyeho cyangwa akaba yatanga amande ari hagati y’ibihumbi 200 na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umucuruzi yaba ananiwe kwerekana impapuro zigaragaza ibicuruzwa bye mu mwaka.
Mu igenzura ryakozwe na @RwandaTrade kuri uyu wa 31 Werurwe 2020, abacuruzi icumi nibo bahanwe, nyuma yo kugaragarwaho kunyuranya n'amategeko agenga ubucuruzi. Ibindi murabisanga muri iri tabgazo rikurikira: pic.twitter.com/HMF2Qtqiwh
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) April 1, 2020



















TANGA IGITEKEREZO