00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abandi Barundi 500 bashakaga ubuhunzi mu Rwanda basubijwe mu gihugu cyabo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 April 2018 saa 02:43
Yasuwe :

U Rwanda rwashyikirije u Burundi impunzi 517 zari mu nkambi y’agateganyo ya Nyanza zaturutse mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko zikagaragaza imyemerere idasanzwe yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri Mata, izi mpunzi zashyikirijwe u Burundi ku mupaka wa Akanyaru.

Gahunda yo gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo yatangiye kuri iki Cyumweru ubwo impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera zasubizwaga mu gihugu cyabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier, yatangaje ko izi mpunzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018, zisubiye i Burundi ku bushake nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye.

Yagize ati "Kubera ko ari Abarundi, igihugu cyabo ni cyo kibaha umutekano. Naho ibyangombwa kugira ngo babone ubuhungiro basanze badashobora kubyuzuza. Ibyo byangombwa birimo kubarurwa mu buryo bugezweho, icya kabiri bangaga ko abana babo babona inkigo zikenewe zo kugira ngo babeho, icya gatatu ni uko badashaka ko tubasuzuma mu ndwara zose baba bafite. Dufite abarwayi b’igituntu, dufite abarwayi ba malariya, dufite abarwayi batandukanye, hari n’inkomere bose banze ko tubavura."

Nyuma ngo izi mpunzi zaje gutangaza ko zikeneye kuva mu Rwanda, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bafashe umwanzuro wo kubaherekeza bakabageza ku mupaka w’u Burundi.

Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera ari nabo batashye, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda. Biteganywa ko izo mpunzi zose ziza gusubira i Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages