Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2020, rigaragaza ko hari abantu batandatu bagaragaweho Coronavirus.
Rivuga ko muri bo harimo ‘‘Umugore w’Umufaransakazi w’imyaka 30 hamwe n’umwana we w’amezi 10. Uwo bashakanye akaba ari mu bagaragayeho Coronavirus mu minsi ishize. Umunyarwanda w’imyaka 32 waje aturuka Dubai ku itariki ya 19 Werurwe ibimenyetso bye byagaraye agipimwa ku kibuga cy’indege.’’
Aba biyongeraho "Umugabo w’Umunya- Suède w’imyaka 26 waje aturuka muri Suède ku itariki ya 3 Werurwe. Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akorera ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 werurwe. Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda ku itariki 19 Werurwe avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar.’’
Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe ari nako hashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe kandi bitabweho n’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda, hakurikizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Umubare w’abarwayi bashya watangajwe nyuma y’ingamba za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zerekeranye n’amasaha yo gufunga utubari mu kwirinda ko abantu benshi bahura bakaba bakwanduzanya.
Minisante yagize iti "Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, utubari two mu mujyi tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro naho mu cyaro dufunge saa moya.’’
Coronavirus yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Abo yagaragayeho bwa mbere bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza.
Ku wa Gatatu nibwo u Rwanda rwafashwe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege ziva n’izinjira mu Rwanda harimo na RwandAir.
Guverinoma y’u Rwanda yanzuye guhagarika ingendo z’indege mu gihe cy’ukwezi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ni mu gihe umubare munini w’abarwayi bose bamaze kugaragarwaho nacyo, ari abari baherutse mu ngendo mu bihugu kirimo.
Ni icyemezo gitangira gukurikizwa kuri uyu wa 20 Werurwe 2020, saa 23h59. Biteganyijwe ko indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.
Abaturarwanda basabwe gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi n’ingendo zitari ngombwa.
U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.
Minisante itanga inama ko ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


















TANGA IGITEKEREZO