00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 11 bakekwaho Jenoside bari muri Congo Brazzaville bashobora koherezwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 December 2016 saa 09:04
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko hari icyizere ko ibyo kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri Congo Brazzaville bizagerwaho vuba nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi yo guhererekanya abanyabyaha.

Mu nama y’Abaminisitiri iheruka, Guverinoma yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville) yashyiriweho umukono muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2013.

Uyu mushinga w’itegeko wateguwe na Minisiteri y’Ubutabera, uzajyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo wigweho ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangiye kugirana ibiganiro n’iki gihugu ku ishyirwa mu bikorwa.

Mu gihe rizaba ryemejwe, Guverinoma y’u Rwanda izaba ifite ububasha bwo gusaba byihuse iyoherezwa mu gihugu ry’abantu 11 bari ku rutonde rw’abashakishwa bakekwaho ibyaha bya Jenoside batuye muri Congo Brazzaville nkuko The New Times ibitangaza.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin atangaza ko bamaze kohereza ubusabe bw’abantu 11 baba muri icyo gihugu bakekwahao ibyaha bya Jenoside, bityo ko iryo tegeko ryaba ari ingenzi.

Ati “Twamaze gusaba Congo Brazzaville kohereza mu Rwanda abantu 11. Bagiye batubwira impamvu zitandukanye mu gihe dosiye y’ukekwa yabaga yarangiye. Aya masezerano ni intambwe nziza dutegereje icyo bizatanga.”

Nkusi avuga ko nubwo kumvikana n’ibindi bihugu ku kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside hari aho byagiye bisa n’ibigorana, ngo u Rwanda rwifuza ko ibihugu byinshi bya Afurika byafatanya narwo muri iyi nzira.

Ati “Uburyo bwo gusinya amasezerano hagati y’ibihugu bitandukanye nibwo bwihuse kandi bunyuze mu mucyo mu rwego rw’ubutabera. Ikiba gihari ni uko igihugu gifite abo bantu gikora iperereza, kikabata muri yombi ndetse kikabajyana mu nkiko, zishobora nazo kwanzura kubohereza.”

Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ni byo bicumbikiye abakekwaho gusiga bahekuye u Rwanda benshi, birangajwe imbere na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye 46, Uganda ifite 38, u Burundi 12 bimwe mu bindi bisigaye bitumwemo n’abakabakaba 10.

Gufata abakekwako Jenoside byagiye bigorana bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo uguhindura imyirondoro kw’abakekwa n’izindi.

Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, asaba ko ibihugu bicumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bikwiye kumva ko ari inshingano yabyo kubohereza kuburanira aho bakoreye ibyaha bitewe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bwemewe ku rwego mpuzamahanga nk’ubutanga ubutabera buboneye.

Inzira nk’iyo u Rwanda rwifuza yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu binyuranye nk’u Budage,u Buholandi, Denmark, Suède, Norvège, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ibindi byahisemo kubaburanisha ndetse bikanabohereza kuburanira aho bakoreye ibyaha.

Imibare igaragaza ko abantu 20 bakekwaho gukora Jenoside mu Rwanda mu 1994 baburanishirijwe mu mahanga, abagera kuri 17 bakatiwe n’inkiko, mu gihe umwe yagizwe umwere.

Nkusi avuga ko bamaze gusaba ko abantu 11 baekwaho Jenoside bari muri Congo Brazzaville boherezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages