Kurekura abari muri za kasho byashingiwe ku itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru, rivuga ko mu gihe umubare w’abazirimo ukomeza kwiyongera kandi inkiko zitari gukora, abafatiwe ibyaha bito bashobora kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 1 Mata gisozwa kuri uyu wa 8 Mata 2020. Abafunguwe bose muri iki gihe bakekwaho ibyaha bito, ku buryo uwo urukiko rwari guhamya icyaha atari gukatirwa hejuru y’igifungo cy’amezi atandatu.
Hari abarekuwe batanze ihazabu iteganywa n’amategeko, abo bo ntibazakomeza gukurikiranwa. Harimo n’abazakomeza gukurikiranwa bitewe n’ibyaha baregwa, bakazajya bitaba umushinjacyaha buri wa Mbere w’icyumweru.
Bamwe mu barekuwe babwiye IGIHE ko bashimiye icyemezo cy’ubushinjacyaha, bizeza ko bazakurikiza ibyo basabwa kandi bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Nyandwi Bertin utuye mu Murenge wa Ndera, wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, yavuze ko yakiriye neza icyemezo cyo kumurekura kandi ibyo yasabwe azabikora.
Ati “Icyaha nari nkurikiranyweho ni icyo gukora impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu, nasabwe gutanga ihazabu kandi ndabikora.”
Umwizerwa Chantal ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yashinjwaga kwiba mudasobwa, abo bashinjwaga hamwe bo bakaba bari bararekuwe.
Ati “Ndishimye, byandenze kuko nari narasize umwana. Kuko bangiriye icyizere bakandekura, nzakomeza nkorere hano Kimironko kandi nkomeze no kwitaba umushinjacyaha uko nabisabwe.”
Ubushinjacyaha buvuga ko mu barekuwe harimo abakurikiranyweho ubujura, kurwanira mu tubari, kutumvikana hagati y’abashakanye n’abandi bagiranye ikibazo n’umuntu ariko kubunga bikaba bishoboka, bityo ko kubakurikiranira hanze ntacyo bitwaye.
Bunavuga ariko ko kubarekura bidasobanuye ko ibyaha bari bakurikiranyweho bihagaritswe kuko uzanyuranya n’amategeko azasubizwa muri kasho.
Mu minsi umunani igikorwa cyo kurekura bamwe mu bari bafungiye muri kasho za polisi cyamaze, mu Karere ka Gasabo harekuwe 96, Nyarugenge harekurwa 155, Musanze harekurwa 100.
Mu Karere ka Rubavu harekuwe 61, Karongi harekurwa 72, Rusizi harekurwa 86, Nyamagabe harekurwa 31, Muhanga harekurwa 93, Gicumbi harekurwa 104, Nyagatare harekurwa 113, Ngoma harekurwa 210, mu gihe Huye harekuwe 61.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki gikorwa bwagikoranye ubushishozi kuko hari abashoboraga gushyiramo uburiganya bagamije indonke.
Gusa ngo ugaragaweho ko yari afungiwe muri kasho kandi hari ibindi byaha yaherukaga guhamywa n’urukiko cyangwa hakaba hari ibyo yigeze gukekwaho hakabura ibimenyetso, we atari yemerewe kurekurwa muri ibi bihe.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, rigaragaza ko abafungiye muri za kasho bagabanyije mu byiciro bitatu.
Icya mbere ni icy’abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro, mu gihe bakurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu, hagatangwa urugero rw’ubwicanyi, ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’isubiracyaha.
Icyiciro cya kabiri ni abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza, aho bisaba kwisunga ingingo ya 25 y’itegeko nomero 027/2019, ryo kuwa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Naho icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe, harimo kuba umuntu yatanga ingwate, kuba hari icyo yashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa se bakumvikana mu buryo bwo kwishyura.
Igikorwa cyo kurekura abari bafungiye muri za kasho cyasojwe mu gihe umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ugera ku 110, muri bo barindwi barakize.



















TANGA IGITEKEREZO