Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye henshi mu Gihugu ariko ikaba yari nyinshi mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abantu 12 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo, inzu 113 zasenyutse naho hegitari 49 z'imyaka zangizwa n'amazi.

Mu bindi byangijwe n’iyi mvura, harimo inganda z’amazi zirimo urwa Nzove n’urwa Kimisagara zigaburira Umujyi wa Kigali zahagaze gukora biturutse ku kwandura kw'amazi.

Iyi mibare y’ibanze yatangarijwe mu kiganiro inzego zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi (Minema) Kayumba Rugina Olivier yatangaje ko abantu 12 bapfuye, bitewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri Noheli naho inzu 113 zigasenyuka.

Imibare yabaruwe kugeza saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kane, yerekana ko abantu 12 bapfuye barimo 10 batwawe n’amazi na babiri bagwiriwe n’inzu.

Mu Karere ka Gasabo hapfuye umuntu umwe, Nyarugenge babiri, Kicukiro umwe, Nyagatare babiri, Nyamagabe babiri, Huye, Rutsiro babiri na Gicumbi umwe.

Kayumba ati “Hanyuma imirima yangiritse kugeza mu ma saa tanu twari tumaze kubarura Hegitari 49. Byose ni amazi n’imyuzure, kugeza ubungubu ni uko bihagaze.”

Ikigo gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura yari yitezwe ari ikomoka ku miyaga ituruka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’Abahinde ubusanzwe igwa iturutse mu Burasirazuba bw’igihugu ikabona gukwira hose.

Gusa ngo siko byagenze kuko imvura igwa iturutse mu Kibaya cy’uruzi rwa Congo, ubundi yari isanzwe irangirira Iburengerazuba, yaje guhindukizwa n’imiyaga igahurirana n’iyaturutse Iburasirazuba bikayiha ubukana bukabije.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi ati “Twaraye rero tugize imvura iva mu byerekezo bibiri. Twagize imvura mu gihugu hose ariko mu mujyi [Kigali] niho twagize imvura nyinshi.”

Ibipimo byafashwe kuri sitasiyo ya Gitega ni milimetero 140 mu masaha atarenga atanu ubundi zagerwagaho ku munsi wose, Kicukiro kuri sitasiyo ya Kanombe habonetse milimetero 102, naho mu Karere ka Gasabo kuri Sitasiyo ya Gikomero zigera kuri 49.

Iburasirazuba naho imvura yari nyinshi kuko kuri sitasiyo ya Kawangire hapimwe milimetero 59 naho iya Nyagatare zigera kuri 40 mu Majyepfo kuri Sitasiyo ya Muhanga ni milimetero 58.

Milimetero y’imvura ibarwa ufashe litiro y’amazi ukayinyanyagiza ku buso bwa metero kare [intambwe imwe kuri imwe]. Bisobanuye ko aharenzeho milimetero 50, ari ugufata litiro 50 wasuka ku ntambwe imwe y’amazi.

Ubusanzwe iyo imvura yabaga ari nyinshi i Kigali yabaga iri hagati ya milimetero 70 na 80, ariko zikaboneka umunsi wose, mu gihe ziriya zabonetse mu masaha make.

Meteo Rwanda, ivuga ko imvura iri bwiyongere mu minsi itatu iri imbere, ku buryo ishobora no gukomeza kuba nyinshi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko abantu inzu 64 zahise zisenyuka ziganjemo iziherereye aho bamaze iminsi bakangurira abantu kuhava kandi bigaragara ko hari n'izindi ziza gusenyuka kuko zamaze kunywa amazi.

Yavuze ko abo bacumbikiwe ariko yibutsa ko ibyabaye bigomba kuba isomo kubingingirwaga kwimuka.

Abantu barasabwa gusibura inzira z’amazi, na za Ruhurura kugira ngo amazi atambuke. Abo amazi yamaze kwinjira mu nzu ku buryo bigaragara ko zagwa, basabwe kuhimuka kimwe n'ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imihanda imwe n'imwe yangiritse bikomeye kubera inzu zagiye zigwa amabuye akayifunga
Imihanda imwe n'imwe yangiritse bikomeye kubera inzu zagiye zigwa amabuye akayifunga
Imirima myinshi yarengewe n'amazi yangiza ibihingwa
Imirima myinshi yarengewe n'amazi yangiza ibihingwa