Abafashwe ni abari barengeje isaha ya saa Tatu yagenwe yo kuba abantu bageze mu rugo.
Ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Nyakanga 2020, cyakorewe mu duce dutandukanye cyafatiwemo abantu 2046.
Abafashwe barajwe muri stade mbere y’uko barekurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 nyuma yo kuganirizwa no kwibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kidakwiye gukerenswa.
Mu Mujyi wa Kigali iki gikorwa cyabereye mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.
Abantu 471 bo mu Karere ka Nyarugenge barajwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe muri Gasabo 242 bafashwe baraye kuri Stade ya ULK ku Gisozi naho kuri Stade Amahoro i Remera haraye abasaga 120.
Umwe mu bafashwe bakarazwa i Nyamirambo uvuga ko ari inshuro ya kabiri afatwa, yabwiye itangazamakuru ko yemera amakosa kandi agasaba imbabazi.
Agize ati “Bamfashe narengeje isaha yashyizweho yo kuba umuntu ari mu rugo, yari inshuro ya kabiri. Maze kubona ko aya ngaya ari amakosa akomeye cyane. Niyemeje kuzajya ngera mu rugo kare. Ikindi ndabisabira imbabazi, ntibizasubira.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko igikorwa cyo gufata abarenze ku mabwiriza cyasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Igikorwa cyo gufata aba bantu cyabayeho ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano ni bo babigizemo uruhare rukomeye. Cyasabye imbaraga zidasanzwe kuko twashakaga gufata abantu benshi hagamijwe kwigisha kuko tubona ko bamaze kudohoka. Aba baratubera abavugizi ku bandi batekereza nkabo.”
Mu bafashwe hari harimo abashoferi, abamotari n’abanyamaguru bose bafashwe mu masaha ya nyuma ya saa tatu yagenewe kuba abantu bose bagomba kuba bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko babona kutubahiriza iyi saha abantu basa n’abadohotse ku mabwiriza yashyizweho mu guhashya Coronavirus.
Yagize ati “Mu by’ukuri dusanzwe tugerageza kugenzura ko abantu bubahiriza amasaha yo kuba bari mu rugo, ariko bimaze kugaragara ko bamaze kubigira umuco. Bigaragara ko hari abantu badatinya iki cyorezo bakumva ko ari ibintu bisanzwe, ntabwo bisanzwe rero bagomba gukomeza kukirinda.”
Mu gihugu hose hafashwe abagera ku 2046, abenshi bakaba ari abo mu Mujyi wa Kigali ahafatiwe abantu 925.
Mu Karere ka Huye hafashwe abantu 282 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 barajwe muri Stade Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!