Ku itariki ya 13 Kamena 2018 nibwo Trust Industries yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukoresha ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda, by’umwihariko isabune y’ubururu ikorwa n’uru ruganda.
Mu gihe cy’amezi atatu, umuntu wese uguze umuti w’isabune y’ubururu cyangwa agace gato aba afite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo umupira, ingofero, umutaka, telefoni nto, igare, moto n’ibikoresho by’isuku bya Clear bikorwa na Trust Industries.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo ubu bukangurambaga bwatangizwaga, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, Kamanda David, yavuze ko ikindi ubu bukangurambaga bugamije ari ugushimira abaguzi b’ibicuruzwa byabo, by’umwihariko abakoresha isabune y’ubururu.
Ati “Mu isabune imbere twashyizemo agakarita ka tombola kariho icyo umuntu yatsindiye. Ugura isabune nk’uko bisanzwe, ushobora kukabona uyikase, cyangwa watangiye kuyikoresha. Bitewe n’aho uherereye wajya ku baduhagarariye bakaguha igihembo cyawe, cyangwa ukajya ku cyicaro gikuru.”
Kugeza ubu bamaze kugera mu duce turimo Kabarore, Kayonza, Gicumbi, Gakenke, Muhanga, Nyamagabe, Kibeho, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro bashyikiriza abantu ibihembo batsindiye nyuma yo kugura isabune y’ubururu ya Clear.
Muri 241 bamaze guhabwa ibihembo harimo bane bahawe amagare, 10 bahawe telefoni zigendanwa n’abandi barindwi bahawe radio. Igihembo nyamukuru cya moto kizatangwa ubwo ubu bukangurambaga buzaba bugeze ku musozo.
Mu rwego rwo gutoza abana kugira isuku bakiri bato kandi bakamenyera gukoresha ibikoresho bikorerwa mu Rwanda by’umwihariko ibya Clear, aho Trust Industries igiye gutanga ibihembo ho inaha abakiri bato amasabune y’ubururu ku buntu.
Uretse gufasha abaturage kugira isuku kandi binyuze muri ‘Shashagirana na Clear’, Trust Industries ifasha abantu kwidagadura aho yerekana imikino y’igikombe cy’Isi aho yagiye gukora ubukangurambaga ifatanyije na Televiziyo y’u Rwanda. Ibi bikaba bituma n’abaturage badafite televiziyo babasha kwibonera ibyo abahanga muri ruhago bari gukorera mu Burusiya.
Uretse amasabune y’ubururu, uruganda Trust rukora ibindi bikoresho by’isuku bisaga 28, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero. Rufite ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.



















TANGA IGITEKEREZO