Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021, mu kiganiro ubuyobozi bw’uru rwego bwagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangaza gahunda zizibandwaho mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Imibare yatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko ugereranyije n’imyaka ishize, abagiye bahamwa n’ibyaha biyongereye kubera ko mu 2019/2020 bari 231 mu gihe mu 2018/2019 ari 210.
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, Yankurije Odette, yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 ibirego bya ruswa n’akarengane byiyongereye cyane ari na yo yabaye intandaro yo kuba abantu bahamwe n’ibyo byaha biyongereyeho abasaga 55.
Yagize ati “Mu gihe cya Coronavirus, habayeho igihe abantu batavaga mu rugo, banahava ugasanga bahugiye mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza, hakabaho n’ababoneragaho kuba bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Icyiza ni uko icyaha cya ruswa kidasaza igihe amakuru amenyekaniye arakurikiranwa ababigizemo uruhare bakabiryozwa.”
Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa, Mukama Abbas na we yagaragaje ko nubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bafashije mu guhangana na Covid-19 ariko hari abijanditse mu bikorwa birenganya umuturage ndetse na ruswa.
Yakomeje agira ati “Dushingiye ku bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda n’amadosiye menshi twagiye twakira y’abaturage byinshi byagaragaye muri iki gihe cya Covid-19. Bigaragaza ko inzego z’ibanze n’ubwo zadufashije guhangana na Covid-19 ariko hari abandi b’inkundamugayo bijanditse muri ibyo bibazo bajya mu bintu bya ruswa no guteza abaturage ibibazo byo kubarenganya.”
Muri abo bahamijwe ibyaha bya ruswa abagore bangana na 37 abagabo bakaba ari 249.
Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!