Habimana Jean Damascene, Umunyamabanga Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru yatangaje iyi mibare ubwo yaganiraga n’abahagarariye bagenzi babo mu Nteko rusange y’Umuryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD) yabereye i Kigali ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2015.
Ati “ Ikibazo gikunze kugaragara cyane cyane mu mijyi ni ugukoresha sheki zitazigamiye. Guhera mu kwezi kwa Mutarama hamaze gufatwa abantu bagera ku 3200 batanga sheki zitazigamiye. Umuntu mukagenda mukagura ikintu, akaguha sheki azi neza ko nta mafaranga afite kuri konti…”
Habimana yagarutse ku bindi byaha na byo bigira uruhare mu kumunga ubukungu bw’igihugu birimo no gukoresha amafaranga y’amahimbano. Aha yatanze urugero rw’abaheruka gufatwa bahangika impunzi z’Abarundi amafaranga y’amiganano ngo bari kubavunjira mu manyarwanda.
Urubyiruko rwasabwe gukomeza kuba umusemburo wo gukumira ibyo byaha, ari ibikorwa n’abaturage cyangwa abayobozi kuko urubyiruko ari rwo bigiraho ingaruka za bugufi.
Habimana ati “ Ibyaha iyo bikozwe ku bwinshi bituma igihugu kitabasha kugera ku ntego cyihaye. Ibi bituma igihugu kibura abashoramari… abo bigiraho ingaruka za bugufi ni urubyiruko kuko rubura akazi.”
Mu bindi byaha basobanuriwe bimunga ubukungu bw’igihugu harimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, kudatanga imisoro, gutanga nabi amasoko ya Leta, ubujura, uretse ko ngo u Rwanda rwafashe ingamba zikarishye mu guhangana na byo.
Uru rubyiruko rwagaragaje ko runyuzwe n’ibisobanuro rwahawe, rugaragaza ko ingamba zose zafashwe mu gukumira ibyaha, ndetse no kuba rubona amahirwe yo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu rubikesha imiyoborere myiza, rukaba rwanzuye kongera gutebutsa ubusabe rwatanze ku bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo rukomezanye na Perezida Paul Kagame ruhamya ko hari aho yarukuye kandi rwizeye ko hari n’ahandi azageza u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO