Aka Karere kavuga ko umuyobozi w’ako kagari witwa Ngaboyisonga Innocent, kuwa 13 Mata 2017, yagendaga aca amafaranga 650 uwakererewe wese, bakiyandika ku rupapuro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yabwiye IGIHE ko abo baturage batswe amafaranga mu buryo butemewe.
Yagize ati “Ashobora kuba yabikoze (kwaka amafaranga) ngo ashake ayo kwifashisha mu kurangiza icyunamo (aya mafaranga yatangwaga n’abavuga rikijyana mu murenge) kuwa 17. Turacyabikurikirana, ariko si ngombwa ko basaba abantu amafaranga, bakoresha uburyo buhari. Ashobora kuba yarabyitiranyije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Gatanazi Longin, yavuze ko ibyo uwo muyobozi yakoze nta wabimutumye.
Yagize ati “Turacyabikurikirana, hari ibyo abaturage bavuga n’ibyo nyir’ ubwite avuga, ariko ikiri ukuri ni uko yakoze amakosa yaka abaturage bakererewe ibiganiro kandi bitemewe. Nta n’umuntu n’umwe wo mu murenge wa Ruramira wabimutegetse yabikoze ku giti cye.”
Yakomeje avuga ko icyakurikiyeho bihutiye gusubiza amafaranga abayatswe, kugeza ubu 22 muri 35 bamaze kuyahabwa.
Ati “Turabahamagara tukayabaha. Ibyo ntibihagije kandi yanarenze ku mabwiriza ya leta agomba no kubasaba imbabazi.”
Biravugwa ko uyu muyobozi yaba yaritiranyije ayo mafaranga n’uburyo bwemejwe n’abavuga rikijyana bo muri uyu murenge ko ubwabo bishakamo amafaranga azifashishwa mu bikorwa byo kurangiza icyunamo biteganyijwe kuwa 17 Mata 2017.



















TANGA IGITEKEREZO