Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 19 Mutarama, kigamije kugaragariza abanyarwanda imyiteguro y’Umunsi w’Intwari wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.
Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko abantu 200 bamaze gutangwa n’abaturage ho abakandida kugira ngo bazashyirwe mu ntwari, bityo ngo bakaba bakomeje gukorwaho ubushakashatsi kugira ngo barebe koko niba ibikorwa bakoze bibemerera gushyirwa mu Ntwari z’u Rwanda.
Ati” Kwemeza ko umuntu ashyizwe mu cyiciro cy’intwari ntabwo ari ikintu ushobora gukora utabanje gushishoza kuko ntabwo tuba twifuza ko hagira ujya muri icyo cyiciro hanyuma ejo dusange hari ibitaramenyekanye mu gihe cy’ubushakashatsi, twongere tumuvanemo.”
Yakomeje avuga ko ubushakashatsi buzakomeza kandi ko intwari zizagenda zibaho mu bihe bitandukanye ariko ko abantu bose badashobora gushyirwa muri iki cyiciro ahubwo benshi bakora neza bazajya bashimirwa.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’ishimwe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko mu batanzweho abakandida, 35 muri bo bamaze gukorwaho ubushakashatsi basanga ibikorwa byabo bibemerera kujya mu cyiciro cy’intwari.
Yakomeje avuga ko aba 35 bazashyirwa mu byiciro bitandukanye by’intwari aribyo Imena, Imanzi n’ingenzi cyangwa bahagabwa imidari n’impeta z’ishimwe, igitegerejwe akaba ari uko byemezwa n’Inama y’abaminisitiri.
Umunsi w’Intwari z’igihugu ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 23 uzabanzirizwa n’icyumweru cy’ubutwari aho kuva tariki ya 20-31 Mutarama 2017 hazakorwa ibikorwa bitandukanye, hanatangwe ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
Ku itariki 31 Mutarama 2017 hateganyijwe igitaramo gisingiza intwari z’igihugu kizasusurutswa n’abahanzi nyarwanda barangajwe imbere n’Itorero Urukerereza.
Ibirori nyirizina byo kwihiziza uyu munsi bizaba kuya 1 Gashyantare, aho abayobozi bakuru b’igihugu n’imiryango y’Intwari bazashyira indabyo ku Gicumbi cy’Intwari.
Bizasozwa hakinwa umukino uzahuza ingabo, uzakurikirwa n’uwa Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa 13 na APR FC iyikurikiye zizaba zihanganira miliyoni zigera kuri eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.
Amafoto : Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO